Taekwondo: Amakipe 16 azitabira Gorilla Open

Federasiyo y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda yateguye irushanwa rizwi nka Gorilla Open rizahuza ibihugu bitanu guhera ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.

Iri rushanwa rizabera kuri Sitade Amahoro rizitabirwa n’ibihugu bine byamaze kwemeza ko bizaza ari byo Kenya, Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byiyongera ku Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n'ibihugu bitanu.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bitanu.

Kenya izaba ihagarariwe n’amakipe atatu atandukanye, Uganda izazana amakipe abiri mu gihe u Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo bizaba bifite ikipe imwe imwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda hiyandikishije amakipe icyenda ariyo Horang, Dream Gatenga, Unity club, Dream fighters, Yes we can, Lion power, Koriyo club, True fighters na Bugesera Light club.

Irushanwa rya Taekwondo "Gorilla Open" riratangira tariki ya 07/03/2015.
Irushanwa rya Taekwondo "Gorilla Open" riratangira tariki ya 07/03/2015.

Abanyarwanda bazaba bakina bafite morale nyuma y’aho bakuru babo begukanye imidali itatu mu irushanwa rya Kibabi Professor’s cup, aho mu bakinnyi batatu bari baserukiye u Rwanda, Nduwayezu Martin na Iyumva Regis begukanye zahabu, mu gihe Nizeyimana Savio yegukanye uwa Bronze.

Iri rushanwa rizwi nka GORILLA OPEN riza kuba ribaye ku nshuro ya gatatu hano mu Rwanda riratangira ku wa gatandatu tariki ya 7/03 kugeza ku cyumweru tariki ya 08/03/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka