Rugby: Ubuyobozi bushya bwiyemeje kubaka ikibuga mu minsi mike

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryaraye ryemeje ko Alex Araire ari we perezida mushya waryo nyuma y’amatora yabereye kuri sitade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 09/11/2014.

Ni amatora yakozwe n’inteko rusange y’uyu mukino igizwe n’amakipe umunani, anabera imbere y’indorerezi ivuye muri ishyirahamwe rya Rugby muri Afurika, Richard Omwela, ndetse n’ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri komite olimpike, Elie Manirarora.

Aya matora yasize Alex Araire ari we ugizwe perezida w’iri shyirahamwe atsinze Gakiragi Philippe, Jean Baptiste Bizumuremyi agirwa Vice perezida, umunyamabanga aba Tharcisse Kamanda naho ku mwanya w’umubitsi hatorwa Olivier Nikwigize.

Perezida mushya (wambaye ishati) ngo azakomereza aho ucyuye igihe (wambaye ikoti) yari agejeje.
Perezida mushya (wambaye ishati) ngo azakomereza aho ucyuye igihe (wambaye ikoti) yari agejeje.

Aganira n’itangazamakuru, Alex Araire wari usanzwe ari vice perezida muri iri shyirahamwe, yatangaje ko yiteguye gukomereza aho uwo yari asimbuye yari agereje ndetse akaba yagira ibyo arenzaho.

“Niteguye gukomereza aho uwo nsimbuye yari agejeje kuko ni bwo tuzagera ku iterambere twifuza. Ndashaka kuzongera umubare w’amakipe, ariko ikihutirwa cyane ni ukubaka ikibuga cya Rugby cyacu kuko ubu ntacyo tugira”.

Komite nshya yatowe ngo ishyize imbere kubaka ikibuga cya Rugby.
Komite nshya yatowe ngo ishyize imbere kubaka ikibuga cya Rugby.

Araire watanzwe n’ikipe ya Muhanga aje asimbuye Otto van Muhinda wari umaze imyaka ine ayobora uyu mukino, aho ku buyobozi bwe hagiye havugwa byinshi birimo ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu bakomeje gutangaza kenshi ko ntacyo ubuyobozi bubamarira.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka