Rally Des Mille Collines irahagaritswe nyuma y’urupfu rw’umwe mu basiganwaga

Isiganwa ry’amamodoka risoza umwaka wa 2014 rihagaritswe mbere y’igihe nyuma y’impanuka ikomeye ihitanye Dusquene Christopher wari umwe mu bitabiriye isiganwa.

Ibi byabaye kuwa 13/12/2014 ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa aho imodoka yari itwawe na Kwizera Claude wahataniraga kuba uwa mbere mu Rwanda muri 2014, afatanyije n’uyu Dusquen Cristophe wari umwungirije bataye umuhanda bagakora impanuka bageze mu Karere ka Gatsibo.

Imodoka yangiritse bigaragara.
Imodoka yangiritse bigaragara.

Kwizera Claude na Dusquene Christophe bahise bihutanwa kwa muganga nyuma yo gukora iyi mpanuka bagonze igiti gusa, uyu mubirigi ukinira kuri passiporo y’u Rwanda ntabwo yashoboye kurenga uyu munsi kuko yahise yitaba Imana azize kuvira imbere.

Iri siganwa rya Rally Des Mille Collines ryakinwaga ku nshuro ya 31 rikaba ryahise rihagarikwa ubwo ryari rigeze i Gatsibo.

Umunsi wa mbere w’isiganwa wari wasize Giancarlo Davite ari we wa mbere agakurikirwa na Bukera Valerie nawe wari wabanje kuva mu isiganwa nyuma yaho imodoka ye igiriye ikibazo.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka