Rafael Nadal yakoze amateka ubwo yegukanaga igikombe cya French Open atsinze David Ferrer

Umunya-Espagne Rafael Nadal yatsinze David Ferrer ku mukino wa nyuma wa Tennis muri French Open bakunze kwitwa ‘Roland Garos’ ku cyumweru tariki 09/06/2013, ahita yandika amateka yo kwegukana iryo rushanwa inshuro nyinshi kurusha abandi.

Nadal w’imyaka 27 yatsinze mwenewabo Umunya-Espagne David Ferrer amaseti 3-0 umurusha cyane (6-3, 6-2, 6-3), bituma yesa umuhigo wo gutwara ibikombe birindwi bya Roland Garos, kuko ari nta wundi wigeze akora ayo mateka.

Ferrer ntabwo yabashije guhangara Nadal.
Ferrer ntabwo yabashije guhangara Nadal.

Umukino wahuje Nadal na Ferrer waranzwe no guhagarikwa cyane kubera imvura ndetse n’imvururu zatejwe n’abafana bashatse kwinjira mu kibuga polisi ikabatangira ndetse bikaba ngo byateye ubwoba Nadal ariko ntabwo byamuciye intege.

Nadal uri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’isi, nyuma yo gushyikirizwa icyo gikombe na Usain Bolt numero ya mbere ku isi mu gusiganwa ku maguru muri metero 100, yavuze ko cyamushimishije cyane kuko yakinnye iri rushanwa yari amaranye iminsi imvune mu ivi.

Ati “Birandenze mu byukuru ntabwo mushobora kubyumva. Mu mezi atanu ashize nanjye ntabwo natekerezaga ko nagera ku mukino wa nyuma nkatwara igikombe, nkurikije imvune mari mfite mu ivi”.

Nadal yashyikirijwe igikombe n'igihangange mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 Usain Bolt.
Nadal yashyikirijwe igikombe n’igihangange mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 Usain Bolt.

Uretse icyo gikombe yatwaye, Nadal yanishimiraga ko umuhigo w’ibikombe bya ‘Grand Slam’ birindwi ari nabyo byinshi yanganyaga na Roger Federer na Pete Sampras batwaye muri ‘Wembledon’ yawesheje, ahita agira ibikombe umunani.

Nadal yageze ku mukino wa nyuma amaze gusezerera numero ya mbere kur isi muri Tennis Novak Djokovic amutsinze amaseti 3-2.

Kugeza ubu Rafael Nadal wavukiye mu mujyi wa Majorque muri Espagne , amaze gutwara ibikombe by’amarushanwa akomeye bita ‘Grand Slam’ inshuro 11, akaba nyuma ya French Open agiye kwitegura Wembledon izakurikiraho.

Mu bagore, Serena Williams yatwaye igikombe atsinda Maria Sharapova.
Mu bagore, Serena Williams yatwaye igikombe atsinda Maria Sharapova.

Mu bagore ho, Serena Williams w’imyaka 31, niwe wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Umurusiyakasi Maria Sharapova amaseti 2-0, mu mukino wabaye ku wa gatandatu tariki 08/06/2013.

Gutsinda Sharapova wari waratwaye icyo gikombe umwaka ushize, byahesheje Serena Williams igikombe cya kabiri cya French Open Williams mu mateka ye.

Serena Williams ufite umwanya wa mbere ku isi muri Tennis mu bagore, yarikosoye mu irushanwa ry’uyu mwaka, kuko umwaka ushize yari yavuyemo ku ikubitiro.

Ntabwo byari byoshye kuko umwe mu bafaba yinjiye mu kibuga guhungabanya umutekano.
Ntabwo byari byoshye kuko umwe mu bafaba yinjiye mu kibuga guhungabanya umutekano.

Igikombe cya French Open Serena Williams yatwaye, cyatumye yuzuza ibikombe 16 bya Grand Slam amaze kwegukana mu mateka ye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nadal ndakwemera pe komeza ujyembere big up!

epatrickmboma yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka