Police Handball Club yizeye kuza kwihagararaho i Nairobi

Ikipe ya Police HC yizeye kwitwara neza ku mukino wayo wa kabiri w’irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya, ryatangiye ku wa gatandatu tariki ya 6/12/2014 rikazasozwa ku tariki 13/12/2014. Ikipe ya Police HC ihagarariye u Rwanda, ntabwo yashoboye kwitwara neza ku mukino wayo wa mbere yakinnye kuri iki cyumweru, dore ko yawutsinzwe na Cereals yo muri Kenya ku bitego 38-24.

Amakuru ava i Nairobi ariko aratangaza ko ikipe ya Police yiteguye neza ndetse ikaba yizeye kuzazamuka mu itsinda igakina imikino ya ½, aho igomba gutangirana intsinzi ku mukino ifitanye na KDF yo muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Ikipe ya Police HC niyo ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo mu karere.
Ikipe ya Police HC niyo ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo mu karere.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa aturuka mu bihugu bitanu aribyo Kenya, Tanzaniya, Uganda, U Rwanda, na Congo Kinshasa. Aya makipe yashyizwe mu matsinda abiri mu bagabo; itsinda rya mbere ririmo Police (DR Congo), Prisons (Uganda), Strathmore University (Kenya), University of Nairobi (Kenya), Kenya Universities (Kenya). Mu itsinda rya kabiri harimo Cereals (Kenya), Police (Rwanda), Black Mamba (Kenya), Ulinzi-KDF(Kenya), Mageleza (Tanzaniya).

Irushanwa ritegurwa na East and Central African handball Federation mu mwaka wa 2013 ryatwawe na Police (congo) mu bakobwa no mu bahungu. Ikipe ya Police yo mu Rwanda ikaba yariherukagamo mu mwaka wa 2004.

Uko imikino imaze kugenda:

Ulinzi 34 - 27 Black Mamba
Police (Rw) 24 - 38 Cereals
Prisons (Ug) 40 - 36 KUSA
UON (Kenya) 26- 36 Police (Congo)

Uko imikino iteganyijwe:

8/12/ 2014
Strathmore Universty Vs Prisons
Police (Rwa) Vs KDF(Kenya)
Cereals Vs Black Mamba

9/12/ 2014
KDF Vs Cereals- (Kenya)
Police (RDC) Vs Strathmore University-(Kenya)
Kusa Vs UON-(M)-2:00pm
Black Mamba Vs Police (Rwa)

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka