Nyamasheke: Barashaka kugira umwihariko mu mikino

Mu gihe utundi turere turi kugira amakipe y’umupira w’amaguru akomeye mu cyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri, ndetse utundi turere tukagira amakipe y’imikino y’intoki nka volleyball na basketball, akarere ka Nyamasheke karashaka kugira umukino wo gusiganwa ku maguru nk’imwe mu mikino ikomeye mu Rwanda.

Gatete Catherine ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akagira n’imikino mu nshingano ze avuga ko bidakwiye ko uturere twose twagira umupira w’amaguru ingenzi kuruta indi mikino kandi hari indi mikino ikundwa n’abantu benshi ishobora no kugirira igihugu akamaro.

Agira ati “duturanye n’akarere ka Rusizi gafite ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere, tugaturana n’akarere ka Nyamagabe gafite ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere n’utundi turere tugiye dufite amakipe akomeye, twebwe twumva dukwiye kugira umwihariko , turashaka gukora ikipe ikomeye y’abakinnyi b’umukino ngororamubiri, bashobora gukina neza mu Rwanda bakaba bagera no ku rwego mpuzamahanga”.

Catherine avuga ko bafite ikipe y’umupira w’amaguru ishobora gukina ndetse igahangana n’andi makipe akomeye, gusa akaba atari ikipe ihoraho, kuko ni ikipe ikorwa iyo habonetse ikipe bakina na yo, abakinnyi bagakurwa mu makipe y’imirenge isanzwe ibaho.

Yemeza ko umupira w’amaguru ariwo ukunzwe cyane n’abantu benshi ariko ko bashobora kuba bawukunda cyane kuko batagira amahirwe yo kureba indi mikino ngo bayiyumvemo kandi bayikunde.

Agira ati “iyo utarabona ikintu ntabwo wakiyumvamo ngo ugikunde, ariko si ngombwa ko twese dufata ko umupira w’amaguru ariwo ugomba gushyigikirwa gusa, kandi hari n’ahandi abaturage bacu bakwishimira kandi bagahesha igihugu ishema”.

Nyamara bamwe mu rubyiruko rwa Nyamasheke ruvuga ko rufite ikibazo cy’imikino, kubera ibibuga bike n’ibikoresho bike ndetse no kutagira amarushanwa menshi atuma bahora bakina kandi bagasabana.

Catherine avuga ko bagiye kujya bategura amarushanwa menshi ndetse bakubaka n’ibindi bibuga ku buryo abantu bose bashaka gukina bazajya babona uko bakina.

Catherine avuga ko mu rwego rwo gufasha abantu kugira siporo umuco, abaturage bose bategetswe gukora siporo y’abantu benshi muri buri murenge, kuri buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka