Ngororero: Siporo y’abafite ubumuga ku bana yatumye ababyeyi batinyuka kugaragaza abana babo

Ubuyobozi bwa komite y’Igihugu y’imikino y’abafite ubumuga (Nationa Paralympic Comity) buravuga ko kuva hatangizwa imikino y’abana bafite ubumuga mu karere ka Ngororero, byatinyuye ababyeyi bagiraga ipfunwe ryo gusohora abana babo bafite ubumuga ubu Imibare yabo ikaba ikomeje kwiyongera.

Iyi mikino kandi ngo inagira uruhare mu gutuma abandi badafite ubumuga basabana n’ababufite bityo ihezwa rikagenda ricika, kuko abafite ubumuga basabana na bagenzi babo batabufite, cyane cyane mu mashuri y’abana bato.

Abafite ubumuga n'abatabufite barakina bigatuma basabana.
Abafite ubumuga n’abatabufite barakina bigatuma basabana.

Kuva iyi uwo mushinga watangira kuwa 9 Gicurasi 2014, ubu imaze kugera mu mirenge 3 y’akarere ka Ngororero ariyo Ngororero, Kabaya na Kageyo, aho imibare y’abana bafite ubumuga igenda yiyongera ugereranyije n’iyari izwi nkuko umukozi uhoraho w’urugaga rw’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero abivuga.

Ibi ngo biterwa n’uko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basobanurirwa ko guheza abana babo atari igisubizo ahubwo ari ukongera ibibazo bafite, ubu bakaba biyemeza kubohereza ndetse abenshi bakanabaherekeza.

Abana baba bisanzuye iyo bakina.
Abana baba bisanzuye iyo bakina.

Murema Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga ku rwego rw’igihugu avuga ko uku kujya ahagaragara kubana bafite ubumuga ari igisubizo ku kurwanya ihezwa ryabakorerwaga, bikaba bitanga ikizere ko n’imyigire yabo igiye gutera imbere.

Ikindi kandi, ngo kuba bakina n’abadafite ubumuga bituma ubusabane no kumenyerana bikuraho ipfunwe rya bamwe biheza. Uretse uku kubahuza mu mikino itandukanye aho bahabwa n’ibikoresho bazakomeza kwifashisha, NPC inashyiraho komite zizakomeza gukurikirana amakipe y’abo bana kugira ngo bikomeze gukorwa mu mirenge.

Uyu mushinga w’imikino ihuza abafite ubumuga n’abatabufite ikaba yaratangirijwe mu turere twa Ngoma na Ngoma, bikaba biteganyijwe ko nugera kunshingano zawo uzakwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda nkuko bivugwa na Celestin Nzeyimana, umuyobozi wa NPC.

Uyu mushinga ngo uzakomeza gukorerwa cyane mu duce tw’icyaro, kuko ariho hagaragara cyane ibibazo by’ihezwa kubafite ubumuga bitewe ahanini n’imyumvire.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka