Ngarama: Abanyeshuli bo mu kigo cya COBANGA ntibagira aho bakinira

Ikigo cya COBANGA (College Baptiste de Ngarama) giherereye mu Murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo ni kimwe mu bigo byigenga bititabira imikino muri ako karere kubera ko hari ikibuga kimwe gusa nacyo cya Volleyball.

Abanyeshuri biga muri icyo kigo bavuga ko imikino mu kigo cyabo ititabwaho cyane ugereranyije n’ibindi bikorwa. Ngo usanga ikigo cyose gihurira mu kibuga kimwe nacyo kidashyitse gikinirwaho umupira w’intoki wa Volleyball.

Icyo kibuga gihuriraho n’abakobwa ndetse n’abahungu aho ufite imbaraga ariwe ukina, ibi bikaba bibangamira abana b’abakobwa usanga bo batagaragara cyane no muri uwo mukino ngo babashe kuruhura mu mutwe nk’abandi.

Abakina umupira w’amaguru bavuga ko badaheruka kwitabira imikino ihuza ibigo by’amashuri kubera ko nta myitozo iba yakozwe ndetse n’ikibuga cy’umurenge bakoreraho imyitozo kiri kure ku buryo bibasaba iminota 30 biruka kugira ngo bahagere.

Uhagarariye imikino mu kigo cya COBANGA yemeje ko icyo kibazo gihari kandi ko barimo kukigaho ku buryo mu minsi iri imbere bazaba bagikemuye bakubaka ibibuga aho abana bakazajya babona aho bidagadurira.

Bateganya kubaka ikibuga cya Basketball umwaka utaha kugira ngo bagabanye uwo muvundo w’abanyeshuri mu kibuga. Ikindi nuko mu kigo cyabo usibye kuba batitabira imikino ihuza ibigo by’amashuri bajya bagira umwanya wo gukina imikino ihuza imyaka ibarizwa muri icyo kigo kuburyo bijya bifasha abanyeshuri kuruhuka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kuki mutagaragaje ibyiza bihaba??? Ahubwo ugahamyako hakina ufite imbaraga nkaho habayo umukino wa lugbb mugirumunwa

K yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Kuki mutagaragaje ibyiza bihaba??? Ahubwo ugahamyako hakina ufite imbaraga nkaho habayo umukino wa lugbb mugirumunwa

K yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Mukomerezaho kuko ahomugeze ariheza mugutsindisha turasaba natwe ko mwadufasha nka l5Sod

Manirarema Jean claude yanditse ku itariki ya: 17-12-2022  →  Musubize

Ndahakunda kd ngiye kuhiga uyu mwaka Murako _N E_

Niyongira Enock yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Abayobozi Ni Abokwirira!

Uwurukundo Jpaul yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

nago arukurya ubushobozi bubabukiri buke

MUTABAZI steven yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka