Musanze: Abana baha agaciro umukino wa Tennis kuko Perezida awukina

Abana bari mu kigero cy’imyaka hagati 9 na 15 bakina umukino wa Tennis mu Mujyi wa Musanze batangaza ko bakunda uwo mukino kandi bawuha agaciro kuko ari umukino umukuru w’igihugu akina.

Ni mu masaha ya mbere ya sita, abana bato babiri barakina abandi bahagaze iruhande rw’ikibuga bafite ibikoresho bakinisha bareba uko bagenzi babo bahanganye mu mukino wa Tennis.

Aba bana bavuga ko bamaze umwaka urenga bakina Tennis kuri icyo kibuga akaba ari cyo cyonyine kiri mu Karere ka Musanze ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bana bakina Tennis bemeza ko ari umukino w'abakire.
Aba bana bakina Tennis bemeza ko ari umukino w’abakire.

Twagirimana Didier ufite imyaka 14 yabwiye Kigali Today ko amaze imyaka itanu akina Tennis akaba ari umukino akunda kandi aha agaciro nk’umukino ukinwa na Perezida Paul Kagame.

Aragira ati “Tennis nyiha agaciro cyane kuko perezida wa Repubulika ayikina. Nsabwa kwitwara neza no gutera imbere muri Tennis”.

Uretse kuba ari umufana ukomeye w’umupira w’amaguru dore ko hari n’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup atera inkunga ryamwitiriwe, Perezida Kagame bizwi ko akina umukino wa Tennis.

Kugira ngo ubashe gukinira kuri icyo kibuga, umutangizi atanga ibihumbi 5 ku kwezi y’ubunyamuryango na 3.500 ku isaha. Imipira n’udukoresho bakinisha abisanga ku kibuga ariko urebye ayo mafaranga ni menshi kubera ko atabonwa n’umuntu uwa ari we wese.

Ikibuga cya Musanze ni cyo cyonyine kiri mu ntara y'amajyaruguru.
Ikibuga cya Musanze ni cyo cyonyine kiri mu ntara y’amajyaruguru.

Aba bana bemeza ko uyu mukino ari uw’abantu bifite kuko hari benshi bifuza kuwukina ariko amikoro akababera imbogamizi ikomeye. Abo bana bishyurirwa n’ababyeyi babo bivuze ko na bo bifashije.

Habimana Olivier, Perezida wa Birunga Tennis Club icunga icyo kibuga, na we ashimangira ko uyu mukino ukinwa n’abifite bitewe n’amafaranga atari make basaba ushaka gukina kubera ikibuga kimwe. Asaba ko Leta yagira icyo ikora ngo ibibuga byiyongere.

Umukino wa Tennis ni umukino utaratera imbere cyane mu Rwanda usanga ukinirwa gusa mu mijyi ikomeye nka Kigali, Musanze ndetse na Huye kuko ni ho haboneka ibibuga gusa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umukino wa tennis wageze mu mijyi hafi ya yose yo mu Rwanda. Kibuye hariyo ibibuga, Rubavu, Rusizi, Nyagatare n’ahandi.

Ikindi ntabwo Musanze bishyura menshi ugereranyije n’ahandi ahubwo dukangurira abantu gukina uyu mukino kuko urebye ntaho utandukaniye n’indi cyane cyane hano i Musanze.

HABIMANA Olivier yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Hari aho watanze amakuru atari yo. Ku birunga Tennis Club nta mwana wishyura n’ifaranga na rimwe. Abana bakinira ubuntu kuko bafite umuterankunga ubishyurira.

Abishyura nabo ni abantu bakuru gusa ku isaha ni amafaranga igihumbi naho abonnement y’ukwezi ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo wifuje amasomo n’umukoci umuha amafaranga ibihumbi bibiri ku isaha. Ku bushake bwawe ukaba wayarenza bitewe n’uko wishimiye amasomo ukaba wanamuha na bitatu.

Abonnement y’umwaka ni ibihumbi mirongo itanu (50,000frw), ariko mu rwego rwo gushishikariza abantu benshi gukunda umukino wa tennis, iyo muje muri itsinda mwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60,000frw).

Wakoze cyane kuri iyi nkuru ariko mujye mwandika amakuru mwahawe.

HABIMANA Olivier yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka