Mu Rwanda hatangiye ingando mpuzamahanga y’abakina imikino y’abamugaye

Abakinnyi bakina imikino y’abamugaye bakomoka muri Uganda, Burundi, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bateraniye mu ngando yatangijwe ku mugaragaro tariki 13/02/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.

Iyi ngando izamara icyumweru yitabiriwe n’abakinnyi 55 batarengeje imyaka 20, abatoza 36 n’abakurikirana abakinnyi bamugaye 12, baziga kandi banahugurwe ku mikino ya Sitting Volleyball, Goalball no gusiganwa ku maguru (athletisme).

Uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi, mu muhango wo gutangiza iyo ngando ku mugaragaro, Carolin Rickers, yavuze ko iyi ngando ibereye bwa mbere muri Afirika izafasha kumenyekanisha no gukundisha imikino y’abamugaye hirya no hino muri Afurika, kuko ahenshi usanga batarayisobanukirwa.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda buvuga ko kwakakira iyi mikino bitazafasha u Rwanda gusa mu rwego rw’ubumenyi mu mikino, ahubwo ko ari n’ishema ku Rwanda kuko bigaragaza icyizere ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi rifitiye u Rwanda.

Mu rwego rwo gukundisha abakinnyi bitabiriye iyo ngando imikino y’abamugaye, ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC), ryatumiye abakinnyi bagize ibigwi ku rwego mpuzamahanga kugira ngo babahe ubuhamya bw’uko babayeho neza bityo nabo bazajye bakina bafite intego.

Umwe muri abo bakinnyi bagize ibigwi mu mikino y’abamugaye, Abraham Cheruijot, ukomoka muri Kenya afite umugore n’umwana kandi ngo arabatunze abikesha kuba ari umukinnyi mpuzamahanga.

Cheruijot wegukanye imidari ibiri ya zahabu ubwo yasiganwaga ku maguru mu mikino Olympique yabereye mu Bushinwa, yabwiye abakinnyi bitabiriye iyo ngando ko icyatumye agera kuri urwo rwego ari ukwigirira icyizere kandi ko n’ubwo bafite ubumuga bashobora gukora nk’abatabufite kandi bakiteza imbere.

Mbere y’uko iyo ngando isozwa tariki ya 19 Gashyantare, hazakinwa amarushanwa hagati y’abo bakinnyi hatangwe n’ibihembo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bazaba barize.

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira iyo ngando nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’abamugaye rukabona itike yo kuzakina imikino paralympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka