Minisitiri wa Siporo yabwiye Abanyarutsiro ko bakoze siporo imidali yaza iwabo

Minisitiri wa siporo n’umuco Ambasaderi Habineza yatangije siporo ya benshi (sport de masse) mu karere ka Rutsiro akaba yabwiye abanyarutsiro gukora siporo kuko ari nziza ndetse anabasaba kubyaza umusaruro imisozi miremire bityo bakaba bazana n’imidali itandukanye.

Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 26/09/2014, minisitiri Habineza yagiriye inama Abanyarutsiro yo kubyaza umusaruro imisozi miremire bafite kuko bayitorezamo aha akaba yavugaga abakora siporo yo gusiganwa ku maguru aho yavuze ko kwiruka mu misozi bituma utaruha iyo ugeze ahatari imisozi.

Minisitiri Joe ari kumwe n'abayobozi b'akarere bifatanyije n'abaturage gukora siporo ya benshi.
Minisitiri Joe ari kumwe n’abayobozi b’akarere bifatanyije n’abaturage gukora siporo ya benshi.

Ati “Abanyarutsiro mufite amahirwe kuko mutuye mu misozi, Abanyakenya batwara imidali kuko bitoreza mu misozi namwe rero mushake uburyo iyi misozi yabaha umusaruro”.

Minisitiri kandi yanabwiye Abanyarutsiro ko yiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka mu gihe biyambaje minisiteri ayobora.

Ushinzwe siporo ya benshi muri minisiteri y’umuco na siporo, Munyanziza Gervais, yatangarije Kigali Today ko siporo ya benshi ishobora gutuma habonekamo impano zitandukanye ari nayo mpamvu bayita siporo idaheza kuko buri cyiciro cyisangamo.

Minisitiri Joe yabwiye Abanyarutsiro ko babyaje umusaruro imisozi miremire imidali itandukanye yaza iwabo.
Minisitiri Joe yabwiye Abanyarutsiro ko babyaje umusaruro imisozi miremire imidali itandukanye yaza iwabo.

Yanongeyeho kandi ko gukora siporo nk’iyi ituma n’abantu bahura bagasabana bakaba banungurana ibitekerezo bitandukanye nyuma y’akazi kabo ka buri munsi.

Umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza siporo ya benshi akaba anatuye muri Rutsiro Karangwa yavuze ko bahawe impanuro na minisitiri kandi ko nabo biteguye gukora siporo ku buryo burenze ubwo bayikoragamo.

Siporo ya benshi cyangwa siporo idaheza ni gahunda ya minisiteri yo kuyitangiza mu turere twose kugirango Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza.

N'urubyiruko rwari rwabukereye ruza gukora siporo ya benshi.
N’urubyiruko rwari rwabukereye ruza gukora siporo ya benshi.

Uyu muhango witabiriwe n’ingeri nyinshi aho Minisitiri yari aherekejwe n’abakozi bakora muri minisiteri ayobora, hakaba kandi hari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge n’abakozi b’akarere, abanyeshuri biga muri aka karere ndetse n’abandi bantu bakora ibintu bitandukanye yaba abakorera Leta cyangwa bikorera.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka