Minisitiri Mitali yasabye abanyamakuru b’imikino gushishikariza Abanyarwanda gukora siporo

Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali arasaba abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi, mu gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukora siporo.

Minisitiri Mitali yasabye ubwo bufatanye, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi irindwi yagenewe abanyamakuru b’imikino mu Rwanda yateguwe na Komite y’igihugu y’imikino Olympique y’u Rwanda CNO ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda AJSPORT, ku bijyanye n’imikino Olympique ndetse n’indangagaciro yayo.

Minisitiri Mitali yavuze ko amahugurwa nk’aya ku itangazamakuru ry’imikino yari akenewe cyane, kuko asanga abanyamakuru nk’abantu bafasha mu kugeza ubutumwa bwubaka imikino mu Rwanda, baba bakeneye ubumenyi ndetse n’amahugurwa menshi agomba kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Nk’uko biherutse kwemezwa mu nama y’abaminisitiri ko hashyirwaho gahunda y’imikino ihamye mu Rwanda, Minisitiri Mitali yavuze ko ari nta cyagerwaho abanyamakuru batabigizemo uruhare, asaba ko bagirana ubufatanye mu gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gukora, gukunda ndetse no guteza imbere siporo.

Umunyamabanga mukuru wa Komite y’igihugu y’imikino Olympique Parfait Busabizwa, yavuze ko hashize igihe kinini bifuza guhugura abanyamakuru b’imikino mu rwego rwo kubongerera ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kubasobanurira ibijyanye n’imikino Olympique, dore ko ikubiyemo imikino myinshi bakunze kugarukaho mu makuru batangaza buri gihe.

Busabizwa avuga ko amahugurwa ku ngingo zitandukanye zirebana n’imikino azakomeza gutangwa uko ubushobozi n’umwanya bizajya biboneka, kuko itangazamakuru ari imwe mu nzira zikomeye mu gufasha imikino gutera imbere.

Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka abanyamakuru b’imikino bahabwa amahugurwa ku bijyanye n’imikino, aho muri Mutarama uyu mwaka Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku bufatanye na AJSPORT na Komite y’igihugu y’imikino Olympique bahawe amahugurwa ku misifurire igenga umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa AJSPORT Butoyi Jean avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda haba mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abakora uwo mwuga ndetse n’ibitangazamakuru, ngo ariko haracyari inzira ndende mu kugira ngo bagere ku nshingano zabo ariyo mpamvu buri gihe cyose baba bakeneye amahugurwa.

Aya mahugurwa azasozwa ku wa gatandatu tariki ya 9/3/2013 arimo gutangwa na Tharcisse Harerimana, impuguke mu mikino Olympique akaba ashinzwe ikigo giteza imikino Olympique imbere mu Burundi (Academie Nationale Olympique du Burundi).

Uyu Tharcisse Harerimana w’imyaka 57 afite ubunararibonye mu mikino Olympique, harimo no kuba yaranakurikiranye imikino Olympique inshuro eshanu nk’umunyamakuru w’imikino.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka