Minisitiri Mitali arasura abakinnyi b’umukino w’amagare bitegura kujya i Ouagadougou

Kuri uyu wa kane tariki 01/11/2012, Minisitiri wa Siporo n’umuco, Protais Mitali n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY Aimable Bayingana barasura abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, aho bari mu myitozo i Musanze bitegura kwerekeza mu isiganwa rizabera Ouagadougou muri Burkina Faso.

Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY Egide Mugisha, mbere y’uko ikipe y’u Rwanda yerekeza muri Burkina Faso, abo bayobozi barashaka kujya kureba imibereho y’abakinnyi mu kigo cy’imyitozo cya Musanze ndetse no kuganira nabo babaha akanyamuneza, mbere yo kujya guhagararira u Rwanda.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Musanze igaruka i Kigali ku wa gatandatu tariki 03/11/2012, maze mu ijoro ryo ku cyumweru mu gitondo tariki 04/11/2012 ikazahita ifata indege yerekeza i Ouagadougou mu isiganwa, ‘African continental championships 2012’ rizaba kuva tariki 06-11/11/2012.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer yamaze kwemeza amazina y’abakinnyi batandatu bazahagararira u Rwanda muri iryo siganwa nyafurika bakazaba bayobowe na Adrien Niyonshuti usanzwe akina nk’uwabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, ndetse akaba anaherutse kwegukana isihanwa ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Abandi bakinnyi bazitabira iryo siganwa ni Abraham Ruhumuriza, Hadi Jamvier, Joseph Biziyaremye, Jeremie Karegeya na Ndayisenga Valens uzasiganwa mu rwego rw’abakiri batoya (Junior).

Isiganwa nk’iri ryaherukaga kubera muri Eritrea umwaka ushize, aho umukinnyi Natnael Berhane wa Eritrea yegukanye umwanya wa mbere. Ikipe ye ya Erirea nayo yegukanye umwanya wa mbere naho, ikipe y’u Rwanda itahana umwanya wa gatatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka