Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ryavuguruye abariyobora

Nzeyimana Célestin ni watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (National Paralympic Committee- NPC Rwanda) mu matora yabaye kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013.

Nzeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe, yari yiyamamaje ku mwanya w’umuyobozi mukuru ari wenyine, maze igihe cy’amatora abahagarariye amakipe bose bamuhundazagaho amajwi, ahita atorerwa kuyobora NPC Rwanda mu gihe cy’imyaka ine. Nzeyimana yasimbuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru Bizimana Dominique wari umaze imyaka umunani ayobora iryo shyirahamwe.

Celestin Nzeyimana watorewe kuyobora ishyirahamwe ry'imikino y'abamugaye NPC.
Celestin Nzeyimana watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye NPC.

Nyuma yo gutorwa, Nzeyimana yatangaje ko agiye kurushaho guteza imbere imikino y’abamugaye mu Rwanda cyane ko yari asanzwe anamenyereye imikorere y’iryo shyirahamwe. Yagize ati: “Nishimiye kuba nagiriwe icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe.

Nk’umuntu n’ubundi wakoze muri iri shyirahamwe igihe kirekire, ngiye gukomeza gushaka uko iri shyirahamwe ryatera imbere kurushaho, kandi mfatanyije na bagenzi banjye turashaka kuzamura imikino y’abamugaye haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Nzeyimana wari umaze imyaka umunani ari Umunyamabanga wa NPC Rwanda, muri manda nshya azafatanya na Frère Kizito watorwe kuba Umuyobozi wa mbere wungirije, hamwe na Elie Manirarora wongeye gutorerwa kuba Umunyobozi wa kabiri wungirije.

Eric Karasira watorewe kuba Umunyamabanga wa NPC.
Eric Karasira watorewe kuba Umunyamabanga wa NPC.

Mu bandi batorewe imyana y’ubuyobozi bwa NPC Rwanda, harimo Eric Karasira wagizwe umunyamabanga mukuru na Jean de Dieu Ntarindwa watorewe kuba Umubitsi w’iryo shyirahamwe. Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda, ritora abariyobora nyuma ya buri myaka ine, abatowe bakaba bemerewe kongera kwiyamamaza inshuro zose bashaka mu gihe babyifuje.

NPC Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2001, ikaba igizwe n’amakipe (abanyamuryango) 20 akina imikino itandukanye y’abamugaye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka