Iki cyumweru gisize iki mu mikino nyarwanda?

Icyumweru gishize gisize u Rwanda rwegukanye imidari mu ruhando mpuzamahanga mu mikino nyafurika,gusa mu Rwanda mu mupira w’amaguru ntibyakunze

Mu cyumweru cyatangiye ku wa mbere taliki ya 07 Nzeli 2015,kikaza gusozwa taliki ya 14 Nzeli 2015,cyaranzwe n’urunyurane rw’imikino mpuzamahanga,haba iyabereye mu Rwanda ndetse n’iyabereye hanze y’u Rwanda.

Hanze y’u Rwanda

Duhereye hanze y’u Rwanda,ariko by’umwihariko ahari kuvugwa amakipe ahagariye u Rwanda ni mu gihugu cya Congo Brazzaville,ahari kubera imikino nyafrika (All Africa games). Muri iyo mikino u Rwanda rukaba ruhagarariwe mu ngeri zitandukanye mu mikino ya Fencing, Karate, Volleyball, Beach Volleyball, Amagare (Cycling), Taakwondo, Atletisme n’imikino y’abafite ubumuga.

Mu mukino wa Fencing nibo babimburiye abandi gutaha
Mu mukino wa Fencing nibo babimburiye abandi gutaha

Amagare

Ku wa kane taliki ya 10/09/2015 u Rwanda rwakoze andi mateka mu mukino w’amagare,aho ikipe yari igizwe na Hadi Janvier,Valens Ndayisenga,Joseph Biziyaremye na Hakuzimana Camera yaje kwegukana umwanya wa gatatu mu gusiganwa harebwa igihe ikipe yose yakoresheje (Team time trial),ndetse inahabwa umudari wa bronze.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu gusiganwa n'igihe
U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’igihe

Mu gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual time trial),n’ubwo abanyarwanda batatwaye umudari,ariko babashije kuza mu icumi ba mbere,aho Hadi Janvier yaje ku mwanya wa munani,Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa 10,mu gihe mu bagore Girubuntu Jeanne d’Arc yaje ku mwanya wa 4 asizwe ib’ijana 14 (14 tierces).

Mu gusiganwa mu muhanda hakarebwa uwatanze abandi gusoza,umunyarwanda Hadi Janvier yaje kongera kuzamura ibendera ry’u Rwanda nyuma yo gusiga abandi ku ntera y’ibilomtero 150,aho bazengurukaga inshuro zigera kuri 12 (inshuro imwe yabaga igizwe n’ibilometero 12.5),Hadi Janvier yaje kuzirangiza akoresheje amasaha 3,iminota 29 n’amasegonda 37.

Hadi Janvier yambikwa umudari wa Zahabu
Hadi Janvier yambikwa umudari wa Zahabu

Volleyball

Muri uyu mukino,u Rwanda rwaje kwegukana undi mudali wegukanywe n’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Beach Volley, ikipe yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte aho yatsinze Kenya amaseti 2-0 (21-17, 21-16) ku cyumweru tariki 13 Nzeli 2015.

Abakobwa ba Beach Volley nabo begukanye umudari wa Bronze
Abakobwa ba Beach Volley nabo begukanye umudari wa Bronze

Muri volleyball isanzwe (Abagabo),u Rwanda rwasezerewe muri kimwe cya kabiri,rutsinzwe na Congo Brazzaville yakiriye amarushanwa irutsinze amaseti 3-1 (25-23, 20-25, 25-18, 25-23) mu mukino wahuje ibihugu byombi kuri iki cyumweru.

Abahungu muri Volleyball begukanye umwanya wa kane,gusa nta mudari batahanye
Abahungu muri Volleyball begukanye umwanya wa kane,gusa nta mudari batahanye

U Rwanda rwari rwabonye itike yo gukina imikino ya ½ nyuma yo gutsinda Cap Vert amaseti 3-0 mu mukino wabaye kuwa gatandatu bituma basoza bari ku mwanya wa kabiri mu itsinda B inyuma ya Algeria.

Ikipe izaba iya mbere, izabona tike yo gukina imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka utaha mu gihe u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu na Misiri.

Karate

Mu mukino wa Karate u Rwanda mu bagabo rwari ruhagarariwe na Ngarambe Vanily, Rurangayire Christian, Ntungane Espoir, Shyirambere Jean Paul, Rukundo Jean d’Amour,naho mu bagore yari Ingabire Solange na Kabera Rehema .

Ikipe ya Karate nayo ntiyatinze Congo Brazzaville
Ikipe ya Karate nayo ntiyatinze Congo Brazzaville

Aba bakinnyi bose haba mu bagabo cyangwa se mu bagore,baje gutsindwa aho nta n’umwe wabashije gukomeza amarushanwa cyangwa ngo abe yatwara umudari,biza gutuma iyi kipe ihita igaruka i Kigali kuri uyu wa kane taili ya 10/09/2015.

Mu Rwanda

Umupira w’amaguru

Amavubi yarongeye .....

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsindirwa na Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro,yaje kongera kuhatsindirwa n’ikipe ya Gabon igitego 1-0,ibitego byagiye bitsindwa ku ma Coup-Francs (Free-Kicks).

Imbere y'abafana "MBARWA" ,Amavubi yatsinzwe na Gabon igitego 1-0
Imbere y’abafana "MBARWA" ,Amavubi yatsinzwe na Gabon igitego 1-0
Umunyezamu Bakame ntako atari yagize,gusa yaje gutsindwa kimwe
Umunyezamu Bakame ntako atari yagize,gusa yaje gutsindwa kimwe
Amavubi ntaheruka gutsindira kuri Stade Amahoro
Amavubi ntaheruka gutsindira kuri Stade Amahoro
Abafana bari bake,gusa abanyamahanga bo baje kwirebera
Abafana bari bake,gusa abanyamahanga bo baje kwirebera

Rayon Sports yanganije n’ikipe y’i Bukavu

Kuri iki cyumweru taliki ya 13/09/2015,ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’i Bukavu muri Republika iharanira demokarasi ya Congo yitwa Ibanda Sport,umukino waje kurangira amakipe yombi anganije igitego 1-1.

Iyi kipe ya Ibanda Sport niyo yaje gufungura amazamu ku munota wa 38 w’igice cya mbere,mu gihe Rayon Sports nayo yaje kwishyura icyo gitego mu gice cya kabiri gitsinzwe na Davies Kasirye ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hamwe twarahiriwe ahandi baduhonda ariko reka tugerageze gukosora turebe ko hari icyo byzatanga cyane ku ikipe y’igihugu

Dusenge yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka