Giancarlo niwe wegukanye isiganwa ry’amamodoka ry’iburasirazuba

Davite Giancarlo usiganwa ukoresha imodoka yo mu bwoko bwa SUBARU Imprezza N11, ni we wegukanye isiganwa ry’amamodoka ryiswe ‘Rally de l’Est’ ryaberaga mu bice bya Rugende na Gahengeri mu turere twa Gasabo na Rwamagana kuri uyu wa gatandatu tariki 23/03/2013.

Iri siganwa risanzwe ku ngengabihe ya shampiyona y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda (RAC), ryafatanyijwe n’igikorwa cyo kwibuka Jean Pierre Mudaheranwa wahoze akina uwo mukino witabye Imana mu mwaka wa 2007.

Muri iryo siganwa ry’intera ya kilometero 128, Davite Giancarlo ni we warirangije akoresheje igihe gitoya kurusha abandi batandatu bari banhanganye na we, kuko isiganwa ryitabiriwe n’imodoka zirindwi.

Giancarlo ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ku byangombwa (licence) by’u Rwanda, afatanyije na Semana Fabrice (co-pilote), baje ku mwanya wa mbere bakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 8.

Davite Giancarlo (ibumoso) yabaye uwa mbere mu irushanwa "Rally de l'Est".
Davite Giancarlo (ibumoso) yabaye uwa mbere mu irushanwa "Rally de l’Est".

Semana Fabrice wafashaga Giancarlo yadutangarije ko icyatumye baza ku mwanya wa mbere ari uko babanje kujya kureba umuhanda bawiga neza, kandi bakaba bumvikanaga cyane igihe basiganwaga, ngo kandi n’ubuhanga Giancarlo asanganywe mu gutwara imodoka bwatumye aba uwa mbere.

Giancarlo na Semana Bakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Murengezi Johny wakoresheje isaha imwe, iminota 21 n’amasegonda 6.

Ku mwanya wa gatatu haje Claude Kwizera wakinanye cyane na Jean Pierre Mudaheranwa wibukwaga, akaba yaranagize uruhare runini mu gutegura iryo siganwa. Intera ya kilometero 128 Kwizera we yayirangije akoresheje isaha imwe, iminota 23 n’amasegonda 45.

Ku mwanya wa kane haje Mitraros Elephtere, Muhamed Abasi wari waturutse mu Burundi aza ku mwanya wa gatanu. Bwa mbere mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda, muri iryo siganwa nibwo hagaragayemo umuntu w’igitsina gore.

Nadina Uwitije wari ukinnye bwa mbere yaje ku mwanya wa gatandatu, ariko intera basiganwaga ntabwo yayirangije kubera ko yakoze impanuka imodoka yari atwaye ikava mu muhanda igonga igiti, gusa n’ubwo imodoka ye yangiritse ariko we ntabwo yakomeretse.

Uwitije yavuze ko n’ubwo yababajwe n’uko atarangije isiganwa, ngo yizeye ko ubutaha azitwara neza, dore ko ngo yashakaga cyane cyane kumenya uko bimera, kandi ngo yumvise ari byiza ku buryo agiye gukomeza kwitoza.

Giancarlo Davite mu muhanda.
Giancarlo Davite mu muhanda.

Olivier Costa, umwe mu bari bitezweho kuza kwigaragaza ndetse akaba yari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere, yagize ikibazo cy’imodoka, ubwo yari amaze kugenda intera ya Kilometero 32 gusa ahita asezera mu isiganwa.

Costa yatubwiye ko imodoka ye yagize ikibazo mu ntsinga zitwara essence maze zirashya, imodoka nayo icumba umwotsi itangiye gufatwa n’umuriro ababishinzwe barayizimya ahita afata icyemezo cyo gusezera mu isiganwa.

Iri ‘siganwa ry’Iburasirazuba’ ni irya kabiri mu masiganwa arindwi akoreshwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda buri mwaka, rikaba ryaraje rikurikira iryo mu majyaruguru ryakorewe i Nduba mu ntangiro z’uyu mwaka.

Hazakurikiraho ‘Rally de Huye’, isiganwa ryanitiriwe kwibuka Gakwaya Claude wahoze ari igihanganye mu gusiganwa mu modoka witabye Imana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko, mémoriale Mudaheranwa J.Pierre (Rallye de l’Est) ni Murengezi Johnny wayegukanye!
1. MURENGEZI Johnny
2. GIANCARLO Davite
3. KWIZERA Claude
4. ELEFTER Mitralos
5. MOUHAMED (umurundi)

Rwego Eric yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Byaje guhinduka kuko resultat zanyuma zerekana ko ari Johnny wabaye uwa mbere.

MURENGEZI JOHNNY yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka