Francophonie: U Rwanda rweteye mpaga Congo Brazzaville mu mupira w’amaguru

Nyuma y’aho ikipe ya Congo Brazzaville y’umupira w’amaguru yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda itaziye mu marushanwa, u Rwanda rwayiteye mpaga, rukaba ruzakina na Canada n’Ubufaransa gusa, mu mikino y’amatsinda y’irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Jeux de la Francophinie 2013).

Ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda rya kane, yari yiteguye neza Congo Brazza, dore ko yari imaze ibyumweru bibiri i Nice, aharimo kubera iyi mikino, yitegura.

Abakinnyi b'umupira w'amaguru.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Ku mutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, kuba Congo Brazzaville itaritabiriye amarushanwa ngo nta kibazo byamuteye, kuko byatumye yitegura neza, akaba atangaza ko akomeza imyitozo uko bisanzwe kugeza kuri icyi cyuweru tariki ya 8/9/2013, ubwo u Rwanda ruzakina na Canada guhera saa kumi n’ebyiri za Nice ari nazo za Kigali.

Bamwe mu bagize itsinda 'Holy Jah Doves' n'umuhanzi Man Martin.
Bamwe mu bagize itsinda ’Holy Jah Doves’ n’umuhanzi Man Martin.

Kubura kw’ikipe ya Congo byaturutse ku kubura visa kuri bamwe mu bakinnyi bayo b’umupira w’amaguru. Amakuru dukesha rfi.fr avuga ko bari basabiye visa abakinnyi ba ruhago 20, ariko izabashije kuboneka ari 9 izindi 11 barazibura, ariyo mpamvu ngo basanze abantu 9 bazibonye batuzuye ikipe y’umupira w’amaguru bahitamo kureka kujya mu Bufaransa.

Uretse umupira w’amaguru, andi makipe y’u Rwanda ameze neza, ndetse n’abakinnyi bari baratakaje imizigo yabo mu ndege yamaze kuboneka.

Ikiepe y'u Rwanda y'umukino w'amagare mu myitozo.
Ikiepe y’u Rwanda y’umukino w’amagare mu myitozo.

Ikipe y’umukino w’amagare yari yaje idafite umutoza wayo Jonathan Boyer yamaze kuhagera, bakaba bakomeje imyitozo mu gihe bagitegereje umukinnyi Hadi Janvier uturuka muri Afurika y’Epfo aho asanzwe akinira.

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izakina umukino wayo ku cyumweru tariki ya 8/9/2012 aho bazazenguruka umugi wa Nice bibanda cyane ku nkengero z’inyanja ahitwa ‘promenade des Anglais’ bakazasiganwa intera ya kilometero 180.

Sebahire Eric na Claudette Mukasakindi bo muri Athletisme.
Sebahire Eric na Claudette Mukasakindi bo muri Athletisme.

Mu basiganwa ku maguru (Athletisme), Claudette Mukasakindi uzasiganwa mu bagore muri matero 10000 na Sebahire Eric uzisiganwa mu bagabo muri metero 5000 na metero 10.000, bazatangira gusiganwa ku wa kabiri tariki ya 10/9/2013, bakaba bakomeje gukora imitozo bari kumwe n’umutoza wabo Rwabuhihi Innocent.

Yannick Uwase yiteguye guhesha ishema u Rwanda mu mukino wa Judo.
Yannick Uwase yiteguye guhesha ishema u Rwanda mu mukino wa Judo.

U Rwanda kandi muri iyo mikino ya ‘Francophonie’ ruhagarariwe na Yannick Uwase ukina Judo. Uwase utuye mu Bufaransa, nawe yamaze kugera mu mugi wa Nice, akazakina ku wa gatatu tariki ya 11/9/2013.

Nyuma y’ibibazo bijyanye no kwakirwa kutari guteguye neza, ubu abakinnyi bavuga ko byakemutse ku buryo buri wese ku giti cye yiteguye kwitwara neza.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa uraba kuri uyu wa gatandatu kuva saa moya mu gace kitwa Masséna mu mugi wa Nice, bikaba biteganyijwe ko ifungurwa na perezida w’Ubufaransa François Hollande.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka