Basketball Zone 5: Espoir yatangiye yitwara neze, APR iratsindwa

Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu irimo kubera mu Burundi yatangiye irushanwa yitwara neza, naho mu bagore APR BBC yo itsindwa umukino wayo wa mbere.

Mu bagabo, Espoir BBC yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu umwaka ushize, yatangiye yitwara neza itsinda Urunani y’i Burundi amanota 60-41.

Espoir BBC yigaranzuye Urunani, kuko iyo kipe y’i Burundi yaherukaga gutsinda Espoir amanota 63-61 ku mukino wa nyuma w’igikombe ’Memorial Gisembe’ gitegurwa na Espoir, cyabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Mugabe Aristide umwe mu bafashije cyane Espoir BBC gutsinda Urunani.
Mugabe Aristide umwe mu bafashije cyane Espoir BBC gutsinda Urunani.

Mugabe Aristide, Ngandu Bienvenue na Lionel Hakizimana ni bo bafashije cyane Espoir kwigaragaza imbere ya Urunani yakiniraga imbere y’aabkunzi bayo i Bujumbura.

Muri iryo rushanwa ryatangiye tariki 05/08/2013 rikazasozwa ku wa gatandatu tariki 10/08/2013, ikipe ya APR BBC ihagararieye u Rwanda mu bagore, yo ntabwo yitwaye neza, kuko yatsinzwe na Les Gazelles y’i Burundi amanota 35-50 mu mukino wayo wa mbere.

Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, umutoza wa APR BBC Mbazumutima Charles avuga ko agiye gukosora amakosa yakozwe n’abakinnyi be akazatsinda imikino izakurikira.

Mu bagabo irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandatu ariyo Urunani na New star (Burundi), Espoir (Rwanda), USIU (Kenya), Warriors, Falcons (Uganda) na Vijana (Tanzania).

Mu bagore irushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi ariyo Berco stars na Les gazelles (Burundi), APR (Rwanda), Eagle wings na USIU (Kenya), KCCA (Uganda) na Don Bosco (Tanzania).

Espoir BBC niyo yatwaye igikombe cy'akarere ka gatanu cyaherukaga kubera muri Uganda.
Espoir BBC niyo yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu cyaherukaga kubera muri Uganda.

Abakinnyi ba Espoir BBC bari muri iryo rushanwa ni : Arame Aboubakar, Habineza Jean Louis, Hakizimana Lionel, Kaje Elie, Karekezi Rurangirwa Pascal, Mugabe Arstide, Muganirwa Eric, Muhizi Olivier, Ngandu Mbanzi Bienvenu, Shyaka Olivier, Twagirayezu Patrice, Uwizeye Placide na Wazayire Christophe.

Abakinnyi APR BBC yajyanye muri iryo rushanwa ni : Kabarere Jovithe, Kanyamibwa Marie Claire, Mugwaneza Claudette, Mukaneza Esperance, Munyaneza Joselyne, Nzaramba Cecile, Umugwaneza Charlotte, Umwizerwa Vanessa, Uwase Denise, Akumuntu Chantal, Umugwaneza Gloriose, Umwali Christella na Kantore Sandra.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka