Amamodoka 15 niyo azitabira Rally des Milles Collines

Abakinnyi 30 bari mu mamodoka 15, ni bo bamaze kwemezwa kuzitabira isiganwa rizwi nka Rally des Milles Collines rizakinirwa mu ntara y’iburasirazuba tariki 12-13/12/2014.

Iri siganwa risoza umwaka rizatangirira mu kibuga uyu mukino usanzwe utangiriramo kiri i Gahanga ku Kicukiro mbere yuko amamodoka yerekeza mu ntara y’i Burasirazuba mu irushanwa nyirizina tariki 13 uku kwezi.

Umukino w'amamodoka ushimisha abawukurikirana.
Umukino w’amamodoka ushimisha abawukurikirana.

Ni isiganwa rizaba rigizwe n’ibirometero 354 na metero 790, rizanyura mu duce twa Kayonza, Rukara, Gakenke na Kawangire. Iri rikazitabirwa n’abakinnyi basanzwe bakinira ikipe y’u Rwanda, ndetse n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda n’u Burundi.

Ni ku nshuro ya 31 Rally des Milles Collines igiye gukinwa aho iy’uyu mwaka wa 2014 yitezwemo amazina azwi nka Giancarlo Davite, Roshanali Mohamed Abbas na Mitraros Elefterios.

Giancarlo Davite ni umwe mu baba bategerejwe.
Giancarlo Davite ni umwe mu baba bategerejwe.

Urutonde rw’agateganyo rw’abazitabira Rally des Milles Collines

1.Gianca Rally Team: Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel

2.Bukera Valery : Bukera Valery &Khetia Nital

3.Xplode Rallying: Ofong Albert&Nsamba Aron

4.Kajara Rally Team: Pole Pole Wilbert&Bongole Joseph

5.Roshanali Mohamed Abbas: Roshanali Mohamed Abbas&Tissarchontos

Abakunzi b'umukino w'amamodoka bari kugenda biyongera.
Abakunzi b’umukino w’amamodoka bari kugenda biyongera.

6.Kg Racing: Kabega Musa&Mulindwa Urban

7.Az Impex: Mitraros Elefterios & Paganin Paolo

8.Ivubi Rally Team: Kwizera Claude&Vanderhaert Phillir

9.Spidernet Team: Kalula Sultan& Massoud Fahad

10.Unity Rally Team: Cyatangabo Ange Francois&Ntirushwa Helga Noella

11.Unity Rally Team: Nshuti Victor& Rwigara Anne

12.Gakwaya Rally Team: Gakwaya J Calude&Mugabo Claude

13.Carlostinah Racing Team: Mukibi Edie&Kyeyune Ronald

14.Jomayi Properties : Ismael Ortega&J Lubega

15.Bukenya Wilyclif: Bukenya Willyclif&Semakula George

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka