Abanyamakuru b’imikino bongerewe ubumenyi ku mukino w’amagare
Kuva kuri uyu wa kane tariki 8/1/2015 kugeza kuwa gatanu tariki 9/1/2015 abanyamakuru b’imikino mu Rwanda barimo bahabwaga amahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino w’amagare.
Ni igikorwa cyateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ferwacy rifatanyije na Team Rwanda kikaba cyaberaga kuri Africa Rising Cycling Centre iri Musanze ahasanzwe hanabarizwa amakipe y’u Rwanda y’uyu mukino.
Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa, abanyamakuru 10 bakurikirana umukino w’amagare kurusha abandi babwiwe ku bijyanye n’amateka ya Team Rwanda n’uburyo igitekerezo cyo kuyishyiraho cyaje ahanini bigizwemo uruhare na Jonathan Boyer, umunya America utoza ikipe y’igihugu.
Aba kandi banabwiwe ku bijyanye na tekinike zo mu magare, imikoreshereze y’ibihe, uburyo umuyaga ufite agaciro muri uyu mukino ndetse n’uburyo abakinnyi bakinira hamwe nk’ikipe ndetse n’ibindi bitandukanye.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kane, abanyamakuru b’imikino bakaba baranabonanye n’abakinnyi bagize Team Rwanda aho impande zombi zaboneyeho umwanya wo kuganira ku bibazo bagenda bibazanyaho.
Kuri uyu wa gatanu ho, iri tsinda ry’abanyamakuru ryajyanye n’abakinnyi mu myitozo ya mugitondo aho iyari igezweho yari iya “Moto Chase”, ahanini mu gufasha abakinnyi bagiye kwerekeza mu Misiri mu isiganwa rizenguruka igihugu cya Misiri riteganyijwe tariki ya 14 Mutarama rigasozwa tariki ya 18 Mutarama 2015.
Nkuko bamwe muri aba banyamakuru babitangaje ubwo aya mahugurwa yasozwaga, ngo ubumenyi bakuye i Musanze bagiye kubwifashisha mu gukurikirana neza uyu mukino dore ko hari na byinshi babwiriweyo batari bazi.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa harimo Augustin Bigirimana w’Isango Star, Kayishema Tity Thierry w’Igihe.com, JJ Muhinde wa Rwanda Focus, Usher Komugisha wa Super Sport, Furaha Jacques wa KT Radio, Jean Luc Imfurayacu wa Radio 10, Bugingo Fidele w’Imvaho nshya, Munyandinda Jean Claude wa Voice Of America na Theoneste Nisingizwe wa RBA.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|