Abakinnyi 10 nibo bazahagararira u Rwanda mu mikino ‘Olympique’ y’urubyiruko ya Nanjing

Itsinda ry’abakinnyi 10 bakina imikino itandukanye mu bahungu no mu bakobwa, nibo bazahagararira u Rwanda mu mikino ihuza urubyuruko rwo ku isi izabera i Nanjing mu Bushinwa kuva tariki ya 16-28/8/2014.

Benshi muri abo bakinnyi b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 18, babonye itike yo kuzitabira iyo mikino ubwo bitwaraga neza mu mikino nyafurika y’urubyiruko yabereye i Gaborone muri Botswana muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikipe y'u Rwanda y'abahungu n'abakobwa bakina Volleyball yo ku mucanga mu batarengeje imyaka 18, bari kumwe n'umutoza wabo Paul Bitok bitezweho byinshi mu Bushinwa.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa bakina Volleyball yo ku mucanga mu batarengeje imyaka 18, bari kumwe n’umutoza wabo Paul Bitok bitezweho byinshi mu Bushinwa.

I Nanjing mu Bushinwa u Rwanda ruzahagararirwa mu mukino wo koga, gusiganwa ku maguru, Volleyball yo ku mucanga, ndetse no gusiganwa ku magare.

Umukinnyi witwa Gatete Babu Abdul Rahman azahagararira u Rwanda mu mukino wo koga muri metero 100 ndetse na matero 50.

James Sugira nawe azajya mu Bushinwa guhatana mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500.
James Sugira nawe azajya mu Bushinwa guhatana mu gusiganwa ku maguru muri metero 1500.

Mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Myasiro Jean Marie Vianney usiganwa muri metero 300, Sugira James na Mukandanga Venantie basiganwa muri metero 1500, nibo bazahagararira u Rwanda.

Mukantambara Seraphine na Uwimbabazi Lea baheruka kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa nyafurika bazahagararira u Rwanda muri Volleyball yo ku mucanga mu rwego rw’abakobwa, naho Ndagano Elias na Ndayishimiye Sylvestre bahagararire u Rwanda mu bahungu.

Seraphine Mukantambara (muremure ibumoso), azafatanya na Uwimbabazi Lea guhagararira u Rwanda muri Volleyball yo ku mucanga.
Seraphine Mukantambara (muremure ibumoso), azafatanya na Uwimbabazi Lea guhagararira u Rwanda muri Volleyball yo ku mucanga.

Mu mukino w’amagare u Rwanda ruzoherezayo ikipe y’abakobwa Niyonsaba Clementine na Uwimana Benitha.

Imikino ‘Olympique’ y’urubyiruko ya Nanjing izaba ari iya kabiri ibayeho kuva iryo rushanwa ryatangira gukinwa mu mwaka wa 2010 ubwo iyo mikino yaberaga muri Singapore, rikaba ryarashyizwho mu rwego rwo kubaka imikino y’igihe kirambye hashingiye ku bakinnyi bakiri batoya.

Clementine Niyonsaba na Benitha Uwamarayika bakina umukino w'amagare ni bamwe bu bazahagararira u Rwanda mu Bushinwa.
Clementine Niyonsaba na Benitha Uwamarayika bakina umukino w’amagare ni bamwe bu bazahagararira u Rwanda mu Bushinwa.

Muri iryo rushanwa ritegurwa na komite mpuzamahanga y’imikino Olympique hakinwa imikino muri rusange isanzwe ikinwa mu mikino olympique y’abakuru, uyu mwaka muri iyo mikino y’urubyiruko hazakinwa ubwoko bw’imikino 29.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka