Bukera Valery ni we wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016

Imodoka ya Bukera Valery ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ni yo yabaye iya mbere mu isiganwa ry’amamodoka ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda.

Bukera Valery na Nital Khetia begukanye umwanya wa mbere
Bukera Valery na Nital Khetia begukanye umwanya wa mbere

Kuri iki cyumweru i Nyamata mu karere ka Bugesera ni bwo hasojwe isiganwa ry’amanodoka ryatangiriye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, maze imodoka ya Bukera Valery wafatanyaga na Nital Khetia iza ku mwanya wa mbere muri rusange bakoresheje isaha 1, iminota 48 n’isegonda rimwe.

Iri siganwa ryatangirijwe kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu
Iri siganwa ryatangirijwe kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu
Iri siganwa ryasusurukije abatuye Bugesera
Iri siganwa ryasusurukije abatuye Bugesera
Ikipe ya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude yaje ku mwanya wa 4 muri rusange
Ikipe ya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude yaje ku mwanya wa 4 muri rusange
Imodoka ya Muna Singh na Jasmeen Singh yari yaje ku mwanya wa mbere ku munsi wa mbere w'imikino, yasoje isiganwa iri ku mwanya wa 2 muri rusange
Imodoka ya Muna Singh na Jasmeen Singh yari yaje ku mwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’imikino, yasoje isiganwa iri ku mwanya wa 2 muri rusange

Uko amamodoka yakurikiranye n’abari bayatwaye

1 BUKERA VALERY (Bukera Valery, Nital Khetia): 01h48’01”
2 Dirtstar Racing Team (Muna Singh, Jasmeen Singh): 01h49’06”
3 IUEA RACING (Hassan Alwi, Musa Nsubuga): 01h54’43”
4 GAKWAYA TEAM (Gakwaya Jean Claude, Mugabo Jean Claude): 02h00’27”
5 MOMO RALLY TEAM (Roshanali Mohamed, Habimana Youssouf): 02h01’53”
6 AUT PAINT TEAM (Sultan Kalula, Fahad Massoud): 02h04’31”
7 TEAM FLY (Smith Don, Kaugi Bob): 02h05’10”
8 GOLIATH RACING TEAM (Shermohamed Isamil, Vihir Patel): 02h11’33”
9 WK IMPACT RALLY TEAM (Walubi Kepher, Kalema Susanne): 02h16’34”
10 JOMAYI RALLY TEAM (Otega Ismael, Lulato Jospeh Jr.): 02h21’17”

Andi mafoto

Muna Singh na Jasmeen Singh bakinira Zambia begukanye umwanya wa kabiri
Muna Singh na Jasmeen Singh bakinira Zambia begukanye umwanya wa kabiri

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Salut. I really dont know how to speak Rwandese, but i like Rwanda so much. And i like KT. Am happy for the information you post on this site, i try to follow up some stories and i get a clue, hihi.. But i really like Rwanda. I visited it first at mt Gorilla rally. Its a beautiful and harmonic country, thats one thing i liked about it. Urakoze.

Solie yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka