Uwiragiye yagizwe Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika

Mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika (AWKF), yabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 kugeza 27 Werurwe 2022 i Cairo mu Misiri, yatoye Uwiragiye Marc, usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda (RKWF), nka Visi Perezida.

Uwiragiye Marc yatorewe uba Visi Perezida wa AWKF
Uwiragiye Marc yatorewe uba Visi Perezida wa AWKF

Umunya Misiri Sherif Mostafa ni we wongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rwa Afurika mu gihe cy’imyaka 4 (2022-2026).

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe abantu 4, ari bo Uwiragiye Marc, Umunya Benin Patrice Komenan, Yayah Beddour ukomoka muri Algeria ndetse na Maître Gao ukomoka muri Madagascar.

Hari kandi abatowe nk’abagize Komite ari bo Ndiogou Gueye (Senegal), Meïté siaka (Côte d’Ivoire), Abderamane Esannaghi (Maroc), Mohamed Adel Zahra (Tunisia), Luc Bendza (Gabon) na Steve Kouma (Congo Brazzaville).

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Uwiragiye yatangaje ko iyi ari intambwe nziza ku Rwanda, kandi bigaragaza ko hari aho bageze mu bijyanye n’imikorere.

Ati "Urugero nk’irushanwa ryo Kwibuka risanzwe ribera mu Rwanda kandi rikitabirwa n’amakipe yo mu Karere, gusa COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubwo irimo gucisha make tuzongera dusubukure dushyiremo imbaraga kurenza uko twakoraga.”

Sherif Mostafa (hagati) ni we Perezida wa AFWF
Sherif Mostafa (hagati) ni we Perezida wa AFWF

Akomeza avuga kandi ko inshingano ze ari ukwita ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, nk’Abanyarwanda bakaba basabwa gukora cyane bakesa umuhigo no guhiga abandi.

Ati “Biransaba gushyira imbaraga mu gukorana cyane n’andi mashyirahamwe, cyane cyane ayo muri Afurika y’Iburasirazuba, ibi bikomeza kubatera ingufu. Turasaba Abanyarwanda bose kudushyigikira kugira ngo tuzagere ku iterambere twifuza.”

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama y’Inteko Rusange ni uko Libya na Zimbabwe zahagaritswe. Hemejwe kandi ko Shampiyona ya Afurika igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera muri Côte d’Ivoire. Shampiyona ya Afurika y’abakiri bato «Junior», izabera muri Algeria naho irushanwa mpuzamahanga muri Kung Fu Wushu ribere mu Misiri.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu “World Wushu Championships 2019”, yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019.

Inama y'inteko rusange ya AWKF yabereye i Cairo mu Misiri
Inama y’inteko rusange ya AWKF yabereye i Cairo mu Misiri

Uwiragiye avuga ko bajyanye abakinnyi 2 barakina barasoza kandi hari byinshi bungutse, bizabafasha n’ubwo inzira ikiri ndende.

Akomeza avuga ko muri 2023, iyi mikino izaba ku nshuro ya 16, aho izabera i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, naho bakaba bateganya kujyayo kandi bizeye ko bazabigeraho, bakaba basaba buri Munyarwanda wese aho ari kubashyigikira.

Umukino wa Kung Fu Wushu, ni umukino njyarugamba ufite inkomoko mu Bushinwa. Ukinwa mu bice bibiri harimo igice cyo kwiyereka “Taolu” n’icyo kurwana “Sanda”. Uyu mukino mu Rwanda ukinwa n’abantu barenga 2,000 mu byiciro by’imyaka bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka