Uturere turakangurirwa gushyira imbaraga muri Siporo zidahenda

Komite Olempike yakoresheje amahugurwa abahagarariye Siporo mu tureretwose tw’u Rwanda, ibasaba gushyira imbaraga no mu mikino idasaba ingengo y’imari iri hejuru

Kuva tariki 17 kugeza 19 Mutarama 2018, mu Kigo cya OLYMPAFRICA giherereye mu karere ka Nyanza, habereye amahugurwa yahuje Komite Olempike y’u Rwanda, abahagarariye za Federations n’Abakozi b’Uturere bafite Siporo mu nshingano.

Amahugurwa yitabiriwe n'abashinzwe Siporo mu turere ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda
Amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe Siporo mu turere ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda

Aya mahugurwa yamaze iminsi itau, abayitabiriye bagiye bungurana ibitekerezo ku iterambere rya Siporo y’u Rwanda, by’umwihariko bagafatanya n’impuguke muri Siporo y’u Rwanda.

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda ari nayo yateguye aya mahugurwa, yasabye abashinzwe Siporo mu turere kudatinda cyane muri Siporo zihenda, ahubwo bakanibuka ko hari n’izindi Siporo zihendutse kandi ziteza imbere abazitabira

“Iyo abantu kenshi bavuga kuri Siporo usanga bagaragaza inzitizi, bari nta bikorwa remezo, nta mafaranga, kandi hari za Siporo binagaragara zidakenera budget nyinshi, zidakenera ibikorwa remezo byinshi, abantu bagomba kumenya ko ibihugu byateye imbere muri Siporo runaka Atari uko bahereye ku bikorwa remezo bihenze”

“Iyo unarebye Siporo zimaze kuduteza imbere cyane ntabwo ari Siporo zinahenze, mu gusiganwa dufite imidari, Beach Volley twegukanye igikombe cy’Afurika kandi ni umukino udahenda, za Taekwondo ni uko”

Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike
Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike

Ibi kandi abihuza n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya SIporo y’Umuco, wanasabye ko byibuze buri karere kakagombye kugira nibura imikino itatu harimo idahenze

Yagize ati “Uturere twinshi usanga dutekereza cyane ku mupira w’amaguru, ariko buriya byaba byiza buri karere kongeyeho n’indi mikino kandi idahenda, nka Kirehe ubu abantu bayiziho ko ifite ikipe ya Volleyball ikomeye kandi ni umukino udahenze cyane, n’abandi babishyizemo imbaraga byashoboka kandi byabagirira akamaro”

John Ntigengwa, Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
John Ntigengwa, Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC

Umuyobozi Komite Olempike yanabibukije ko Siporo ari imwe mu nkingi zubaka igihugu

“Siporo ni imwe mu nkingi z’igihugu zikomeye, twari tugamije kubumvisha ko siporo igomba kuba iya bose, turashaka kubaka igihugu cya SIporo, na gahunda ya Perezida wa Republika harimo ko Siporo igomba kuba mu nkingi z’iterambere ry’igihugu”

Amahugurwa yitabiriwe n'abashinzwe Siporo mu turere ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda
Amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe Siporo mu turere ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda
Nyuma y'amahugurwa bifatanyije n'abatuye i Nyanza muri Siporo ya bose
Nyuma y’amahugurwa bifatanyije n’abatuye i Nyanza muri Siporo ya bose
Basabwe no gukangurira abandi Siporo ya Bose
Basabwe no gukangurira abandi Siporo ya Bose
Babanje kunanura imitsi mu mujyi wa Nyanza mbere yo kwerekeza muri Stade
Babanje kunanura imitsi mu mujyi wa Nyanza mbere yo kwerekeza muri Stade
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 45
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 45
Muhoza Theogene wari uhagarariye akarere ka Nyaruguru ahabwa Certificat
Muhoza Theogene wari uhagarariye akarere ka Nyaruguru ahabwa Certificat
Ushinzwe Siporo mu karere ka Gasabo nawe ahabwa Impamyabumenyi
Ushinzwe Siporo mu karere ka Gasabo nawe ahabwa Impamyabumenyi
Umuyobozi w'akarere ka Nyanza nawe yari yaje gutanga inyunganizi muri aya mahugurwa
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza nawe yari yaje gutanga inyunganizi muri aya mahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka