Unity Taekwondo Club yahize andi makipe muri Bye Bye Vacance
Ikipe ya Unity Taekwondo Club, Kirehe Taekwondo Club zaje mu makipe yahize ayandi yose yitabiriye irushanwa rya Taekwondo, ryitwa Bye Bye Vacance ritegurwa na Special Line Up Taekwondo Club, ryabaye ku wa 16 Nzeri 2022.
Iri rushanwa ritegurwa buri mwaka risoza ibiruhuko mbere y’uko abanyeshuri basubira ku ishuri, irya 2022 ryabereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasobo mu Mujyi wa Kigali, ryitabirwa n’amakipe 12 aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umuyobozi wa special lineup Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude, yatangaje ko n’ubwo hari hashize imyaka 3 iki gikorwa kitaba kubera Covid 19 yahungabanyije sport muri rusange, byibura kuri iyi nshuro iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko cyitabiriwe n’amakipe menshi.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Taekwondo Fedederation, Mbonigaba Boniface, yatangaje ko yishimira urwego iki gikorwa kigezeho, akavuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha umukino kwaguka binyuze mu bakiri bato ndetse yizeza ubufatanye muri iki gikorwa.
Uko amakipe yakurikiranye muri rusange:
1. Unity Taekwondo Club
2. Wisdom Taekwondo Club
3. Kirehe Taekwondo Club
4. Special Line Up Taekwondo Club (itegura irushanwa)
5. White Stars Taekwondo Club
Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 178 baturuka mu makipe 12, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Tugane ishuri twirinda ibiyobyabwenge, turwanya inda ziterwa abangavu, agakoko gatera SIDA tukarandure burundu.” Ku bijyanye n’iyi nsanganyamatsiko ikipe ya Special Line Up Taekwondo Club kugeza ubu yishyurira abana 25 batishoboye amashuri, bakishyurira abana 2 amashuri y’imyuga ndetse bakaba bafite abana 32 bavuye mu muhanda, bareka no kunywa ibiyobya bwenge binyuze muri iki gikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|