Umunyabugeni Rukara Fazil niwe wegukanye Irushanwa ry’Intwari 2018 rya Triathlon

Mu mukino wa Triathlon mu irushanwa ry’Intwali rya Kigali Duathlon Heroes Challenge 2018, Rukara Fazil mu bagabo na Uwineza Hanani mu bagore nibo begukanye iri rushanwa ryari rigamije kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Rukara Fazil usanzwe akora akazi ko gushushanya,\ arota kwegukana irushanwa mpuzamahanga.
Rukara Fazil usanzwe akora akazi ko gushushanya,\ arota kwegukana irushanwa mpuzamahanga.

Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bagize amakipe y’Umukino wa Triathlon abarizwa mu Rwanda n’abanyamahanga batuye muri Kigali ariko bakomoka mu bihugu nka Canada, Leta z’unze ubumwe za Amerika, Ubuholandi, Ububiligi n’Ubwongereza.

Abari bitabiriye iri rushanwa muri Triathlon bagombaga gukora igice cy’uyu mukino kizwi nka Duathlon kigizwe n’umukino wo Kwiruka n’amaguru no gutwara igare bikorwa bikomatanije hakarebwa uwakoresheje ibihe byiza muri byose.

Mu nzira yakoreshwaga aho bahagurukiye ku marembo ya Rwanda Revenue ku kimihurura - Rond Point Ninzi Hotel, aho bagombaga kuzenguruka batangiranye n’intera yo kwiruka kilometero 5 n’amaguru bakurikizaho intera ya kilometero 20 ku igare, basoreza ku ntera ya kilometero 2.5 mu kwiruka n’amaguru aricyo kiciro basorejeho.

Uwineza Hanani wabaye uwa mbere mu bagore
Uwineza Hanani wabaye uwa mbere mu bagore

Rukara Fazil mu bagabo wari uherutse no kwegukana irushanwa rya Duathlon ryabereye mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize niwe wahize abandi aho ku mikino yose yakoresheje ibihe bingana n’iminota 57 n’amasegonda 37.

Uko bitwaye ukomatanije imikino yombi.

Ikiciro cy’Abagabo

1.Rukara Fazil 57’ 37’’
2.Tom Gossland 58’ 40’’
3.Marcus Schutz 58’ 45’’

Ikiciro cy’abagore

1.Uwineza Hanani 1h12’57’’
2.Tuyishimire Alice 1h 16’2’’
3.Britney Power 1h22’23’’

Mu bagabo uwitwaye neza ariwe ,Rukara Fazil usanzwe akora akazi ko gushushanya ibihangano bitandukanye, akazi amazemo imyaka 5 yavuze ko ibanga ryatumye atsinda abandi barimo abanyamahanga ari uko abarusha kwiruka n’ubwo bakibarusha ibikoresho birimo amagare agezweho.

Rukara Fazil akomeza avuga ko gukina uyu mukino abifatanije n’akazi akora ko gushushanya amazemo imyaka 5.

Uturutse imbere uza i buryo Uwineza Hanani wa mbere mu bakobwa ashimirwa n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda
Uturutse imbere uza i buryo Uwineza Hanani wa mbere mu bakobwa ashimirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda

Gusa ngo kubifatanya n’ubwo bisaba kwibabaza agashaka umwanya w’imyitozo ngo adasubira inyuma bimuha inyungu kuko uyu mukino utuma amenyaniramo n’abantu batandukanye bakamuha ibiraka byo kubakorera ibihangano birimo ibishushanyo.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda bwana Mbaraga Alexis, yashimye uburyo irushanwa ryagenze avuga ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda bigomba guhora bizirikanwa kuko ibyo URwanda rumaze kugeraho birimo
n’iterambere ry’Imikino bikomoka ku kwitanga kw’Intwali bityo bagomba guhora bazibuka banakangurira urubyiruko n’abandi bantu gutera ikirenge mu cyazo.

Uwarangizaga kwiruka yahitaga afata igare agatangira ikiciro cyo gusiganwa ku igare
Uwarangizaga kwiruka yahitaga afata igare agatangira ikiciro cyo gusiganwa ku igare

Iri rushanwa ry’Intwali muri Triathlon ryari ryahujwe n’Igikorwa cya Siporo mu mujyi wa Kigali (Car Free Day), ryari ryitabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bwana Pascal Nyamurinda wijeje ubufatanye ishyirahamwe ry’Uyu mukino.

Pascal Nyamurinda yavuze ko umujyi wa Kigali ugiye kubaka ikibuga kihariye kizajya kiberamo igikorwa cya Siporo zitandukanye mu gihe cya Car Free Day, aho imikino yose izajya ikinirwa.

Abanyamahanga nabo bari bitabiriye iri rushanwa
Abanyamahanga nabo bari bitabiriye iri rushanwa

Yakomeje avuga ko agiye gufatanya n’iri shyirahamwe gushaka ahantu hari piscine muri Kigali, ku buryo hazajya hakorwa imikino 3 yose igize umukino wa Triathlon ariyo Koga,Gutwara igare no kwiruka n’amaguru.

Igice cyakozwe muri iri rushanwa ry’Intwali muri Triathlon ni Duathlon gikomatanya imikino ibiri gusiganwa ku maguru no gutwara igare, mu gihe iyo bakinnye Triathlon yo bakina imikino harimo gutwara igare, Koga, no gusiganwa ku maguru.

Coca Cola niyo isanzwe itera inkunga umukino wa triathlon mu Rwanda
Coca Cola niyo isanzwe itera inkunga umukino wa triathlon mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka