Umurusiya Ilya Slepov yegukanye isiganwa IRONMAN 70.3 Rwanda, abanyarwanda bitwara neza nk’ikipe
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon “IRONMAN Rwanda 70.3” ryakiniwe mu karere ka Rubavu,umurusiya Ilya Slepov ni we wegukanye umwanya wa mbere
Kuri iki cyumweru abakinnyi bagera ku 155, baturuka mu makipe 35 barimo abanyarwanda 28 ndetse n’abanyamahanga 127 bari bateraniye mu karere ka Rubavu mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryari ribereye bwa mbere mu Rwanda.
Ku i Saa mbili zuzuye ni bwo isiganwa ryari ritangiye, aho habanje gukinwa igice cyo koga (1.9 Km), hakurikiraho gusiganwa ku magare (90 Kms), basoreza ku gusiganwa ku maguru (21 Kms).
Mu bakinnye umuntu ku giti cye, Umurusiya Ilya Slepov w’imyaka 41 ni we wasoje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha ane, iminota 25 n’amasegonda 27, yegukana isiganwa IRONMAN 70.3 RWANDA ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
- Umuholandikazi Berber KRAMER wabaye uwa mbere mu bagore aho yakinnye ku giti cye
Muri iri rushanwa kandi byari byemewe gukina nk’ikipe, aho muri iyi mikino itatu ikomatanyije abakinnyi bashobora gukina basimburana, umwe agakina koga, undi agasiganwa ku igare, naho undi akaba yasiganwa ku maguru bikaza kubarwa nk’ikipe.
Ni muri urwo rwego ikipe yiswe TEAM M9 y’abanyarwanda yari igizwe na Germain NGENDAHAYO, Japhet MUHAYIMANA ndetse na Eliezel BIGOYIKI ari yo yaje ku mwanya wa mbere mu bakina nk’ikipe, aho yakoresheje muri rusange 04h22’23".
- Ilya Slepov wabaye uwa mbere nk’uwakinnye ku giti cye
Uko bakurikiranye muri rusange
Abagore
1. Berber KRAMER (U Buholandi)
2.Khadiga AMIN (Misiri)
3.Dana PIER (USA)
Mu bagabo
1. Ilya SLEPOV (U Burusiya)
2. Stuart HAYES GBR (u Bwongereza)
3. Donovan GELDENH (Afurika y’Epfo)
Mu bakinnye nk’ikipe basimburana
1. Germain NGENDAHAYO, Japhet MUHAYIMANA,Eliezel BIGOYIKI-(Rwanda)
2. Matthew BROKENSHIRE, Fazili RUKARA, Jean RUBERWA (Rwanda)
3. Emmanuel MUTABAZI, Jean de Dieu TWIBANIRENIMANA, Vital GATETE (Rwanda)
- Jeannette Uwambajimana ni umwe mu banyarwandakazi bitwaye neza
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Moise Niyonzima
Video: Richard Kwizera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|