Umunyarwandakazi yatangiye urugendo rwo kwinjira mu mateka y’isi muri Cricket

Cathia Uwamahoro, Umunyarwandakazi ukina Cricket yatangiye urugambwa rwo gishyiraho agahigo gashya muri Cricket ku isi

Guhera ku i Saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro, Caathia Uwamahoro ukina umukino wa Cricket yatangiye urugambwa rwo kumara amasaha 26 (umunsi n’amasaha 2), agarura udupira, nk’uko byakozwe na mugenzi we Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize.

Chatia Uwamahoro wari witeguye kumara amasaha 26 agarura udupira
Chatia Uwamahoro wari witeguye kumara amasaha 26 agarura udupira
Abaje kumushyigikira babanje gufata aga "Selfie"
Abaje kumushyigikira babanje gufata aga "Selfie"
Eric Dusingizimana ni we wateye agapira ka mbere
Eric Dusingizimana ni we wateye agapira ka mbere

Eric Dusingizimana uheruka nawe gukora amateka atarigeze abaho ku isi akamara amasaha 51 (Iminsi 2 n’amasaha atatu), ni we wateye agapira ka mbere uyu mukobwa, ndetse n’abandi batandukanye barimo Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umukino wa Cricket Heather Knights.

Yiteguye kumara umunsi wose n'amasaha abiri ahagaze hamwe agarura udupira twa Cricket
Yiteguye kumara umunsi wose n’amasaha abiri ahagaze hamwe agarura udupira twa Cricket
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza muri Cricket nawe yaje gushyigikira uyu munyarwandakazi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza muri Cricket nawe yaje gushyigikira uyu munyarwandakazi

Mu kiganiro Chatia Uwamahoro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kane, yatangaje ko yumva yiteguye kugera kuri iyi ntego yihaye, kuko yakoze imyitozo ihagije

"Nkurikije imyitozo maze iminsi nkora kandi mbona ko ihagije, ndumva mfite icyizere gihagije cy’uko aya masaha nzayamara ngatera ikirenge mu cya Eric Dusingizmana, ngasaba abanyarwanda ko bazaza kunshyigikira kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku Isi"

Eric Dusingizimana yabanje kumwereka ibanga yakoresheje
Eric Dusingizimana yabanje kumwereka ibanga yakoresheje

Iki gikorwa kigamije no kuzamura umukino wa Cricket mu Rwanda, kizanitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, kikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa ine z’amanywa ubwo azaba amaze amasaha 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

good lucky kbsa

habiba yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Bonne chance!

che yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka