Umunyarwandakazi yashyizwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olempike.

Mme Rwemarika Félicitée, visi perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yashyizwe mu kanama gashinzwe ubukangurambaga no gufasha abantu b’ingeri zose gukora siporo

Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri FERWAFA.
Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA.

Nk’uko tubikesha Komite Olempike y’u Rwanda, Perezida wa Komite mpuzamahanga Olempike Thomas BACH, yagize umwe mu mu bagize inteko Rusange ya Komite Mpuzamahanga Olempike, akaba asanzwe ari Visi-Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, akanaba Umuyobozi wa Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa.

Rwemarika Felicitee, uheruka no guhabwa igihembo mpuzamahanga
Rwemarika Felicitee, uheruka no guhabwa igihembo mpuzamahanga

Usibye kandi kuba yagiriwe iki cyizere, umwaka ushize nabwo yari yegukanye igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo “IOC Women and Sports Award for Africa 2016”,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Kigali Today ku nkuru nziza itugezaho ,gusa biragaragara ko u Rwanda ruterambere kandi n’amahahanga arabibona niyo mpamvu abanyarwanda(kazi)bakomeje kugirirwa ikizere mu myanya mpuzamahanga

MUGABO Eugène yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka