Umunya-Uganda ni we wegukanye Memorial Gakwaya-Amafoto

Isiganwa ry’amamodoka "Memorial Gakwaya" ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye na Gisagara ryasojwe Moussa wo muri Uganda ari we uryegukanye.

Abatuye mu Karere ka Huye na Gisagara ndetse n’abandi bari baturutse imihanda yose mu mpera z’iki Cyumeru ntibigeze bagira irungu, aho basusurukijwe n’isiganwa ry’amamodoka, ndetse n’imyiyereko ya Moto byaberaga Huye.

Abasiganwa bahagurukiye i Save
Abasiganwa bahagurukiye i Save

Muri iri siganwa ry’amamodoka ryari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Kabega Moussa wafatanyaga na Sirwomu Rodgers nibo baje gusoza bari ku mwanya wa mbere bakoresheje isaha 1, iminota 45 n’amasegonda 28.

Kabega Moussa na Sirwomu Rodgers baje ku mwanya wa mbere bashyikirijwe igikombe n'Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi
Kabega Moussa na Sirwomu Rodgers baje ku mwanya wa mbere bashyikirijwe igikombe n’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Bakurikiwe kandi n’umunya-Uganda Serwanga Jackson wafatanyaga na Mwambazi Lawrence, mu gihe imodoka irimo umunyarwanda yaje ku mwanya wa mbere ari iya Giesen Jean Jean w’u Burundi, wafatanyaga na Dewalque Yannick ukinira u Rwanda baje ku mwanya wa kane.

Uko bakurikiranye muri rusange

Umurundi Mohamed Roshanari wari wegukanye iri siganwa umwaka ushize ntiyigeza yitabira iri siganwa n’ubwo yari ari aho ryaberaga, naho Mugabo Claude na Gakwaya Claude bari babaye aba kabiri umwaka ushize bo ntibaje guhirwa n’isiganwa, kuko bahise bagira ikibazo cy’imodoka bituma bahita barivamo ubwo ryari rigitangira kuri uyu wa Gatandatu.

Andi mafoto yaranze isiganwa muri rusange

Abafana bari benshi i Huye, bamwe bari ahirengeye ngo birebere ibirori
Abafana bari benshi i Huye, bamwe bari ahirengeye ngo birebere ibirori
Yuriraga ahari hateguwe hameze nk'igikuta
Yuriraga ahari hateguwe hameze nk’igikuta
Baremera zikabatera ivumbi ariko bakazireba
Baremera zikabatera ivumbi ariko bakazireba
Ivumbi ryanyuzagamo rigatumuka
Ivumbi ryanyuzagamo rigatumuka
Uyu mugabo wari waturutse muri Afurika y'Epfo yasusurukije abantu i Huye
Uyu mugabo wari waturutse muri Afurika y’Epfo yasusurukije abantu i Huye
Aba bo bahisemo kurira ibiti
Aba bo bahisemo kurira ibiti
Abafana ba Rally harimo n'abakiri bato
Abafana ba Rally harimo n’abakiri bato
Ahitwa mu Rwanza naho hari abafana benshi cyane
Ahitwa mu Rwanza naho hari abafana benshi cyane
Bafata selfie ngo n'imodoka nihagera izemo
Bafata selfie ngo n’imodoka nihagera izemo
Ahitwa mu Gatoki hafi y'aho imodoka zahagurukiraga
Ahitwa mu Gatoki hafi y’aho imodoka zahagurukiraga
Imodoka zibanza kugenzurwa mbere yo guhaguruka
Imodoka zibanza kugenzurwa mbere yo guhaguruka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka