Umukino wa Tennis wamufashije gukira ibikomere bya Jenoside
Umulisa Joselyne wakijijwe ibikomere bya Jenoside na Tennis, yavuye muri Amerika gutanga ubuhamya. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nibwo Umulisa Joselyne, umudamu akaba n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yagarutse mu Rwanda avuye muri Amerika aho yari amaze iminsi ku butumire bw’umuryango wa Tennis muri Amerika.
Umulisa Joselyne wanahawe igihembo ndetse akanagirwa umunyamuryango w’uyu muryango mpuzamahanga wa Tennis muri Amerika (International Tennis Club of the United States), yabaye umugore wa mbere wo ku mugabane wa Afurika winjijwe muri uyu muryango ndetse aboneraho n’umwanya wo gusobanurira abari bamutumiye uko umukino wa Tennis wamufashije gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubura ababyeyi be ndetse n’abavandimwe.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, Umulisa Joselyne yahishuye ko mbere na mbere yishimiye igihembo yahawe ndetse no kuba Umunyafurikakazi wa mbere ugizwe umunyamuryango wa International Tennis Club of the United States nyuma y’ibihe bikomeye yaciyemo mu mwuga we wo gukina Tennis ndetse ko ashimira Igihugu cyamugize uwo ari we none kuko ngo iyo hataba Igihugu, ntabwo aba yarabaye uwo ari we ubu kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yari ahagaze wenyine.
Yagize ati “Nari nagiye muri Amerika ku butumire bw’umuryango mpuzamahanga wa Tennis muri Amerika mu rwego rwo gutanga ubuhamya bw’uburyo narokotse Jenoside ndetse n’uburyo Tennis yamfashije gukira ibikomere n’urugendo rwanjye mu mwuga wo gukina Tennis ndetse nkaba naranabonyeho n’umwanya wo guhura n’ibihangange mu mukino wa Tennis ku Isi byari byitabiriye irushanwa rya BNP Paribas Open, irushanwa rihuza abakinnyi bakomeye ku Isi muri Tennis, ndetse byamfashije kugira ibyo mbigiraho nk’abadutanze mu mwuga ndetse nkaba nzanye byinshi byo gusangiza Abanyarwanda ndetse n’abana nigisha.”
Abifashijwemo na International Tennis Club of the United States, Umulisa Joselyne akomeza avuga ko yahawe umwanya wo gutanga ibiganiro byiganjemo ubuhamya ku maradiyo na televiziyo zitandukanye zibanda ku mukino wa Tennis ndetse no mu masitade atandukanye yarimo kuberamo iyo mikino ya BNP Paribas Open.
Umulisa Joselyne kugeza ubu ni we mugore uyoboye abandi mu mukino wa Tennis mu Rwanda agahigo amaranye imyaka isaga 7 ntawe uragakuraho. Avuga kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi atakinnye Tennis nko kwishimisha ahubwo we yayikinnye nko gushaka ibimwibagiza ibyo yaciyemo gusa bikaba byaraje kuvamo umusaruro wo gukira ibikomere yari yarasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umulisa Joselyne asanzwe akuriye ndetse akaba ari na we washinze umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi imyaka ishyira ibiri n’igice utangiye mu Rwanda, ukaba ufite abana basaga 100 ukorana na bo mu kubafasha kuzamura impano zabo, aho kugeza abana babagana ari abafite imyaka iri hagati ya 10 na 13, ku rugero rwa 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|