Uko isiganwa ry’amamodoka na Moto ryabereye i Huye ryagenze

Guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru i Huye haberaga isiganwa ry’amamodoka na moto "Memorial Gakwaya", aho abarikurikiye banejejwe cyane na za moto zakoze ibyo benshi batari bamenyereye mu Rwanda

Uko bimeze ubu ..

Ibirori byaberaga kuri Stade Huye birasojwe, abafana bakaba bategereje kuzatangarizwa uwa mbere n’uwa kabiri, ni hagati y’imodoka yari itwawe na Gakwaya Jean Claude wari kumwe na Mugabo Claude ndetse na Mohamed Roshanali wari uri kumwe na Giesen Jean Jean

Abegukanye umwanya wa mbere n’uwa kabiri, ntibatangajwe, ngo bazatangazwa bitarenze amasaha 48, nyuma yo kubanza kureba ibyo ibyuma biba bifunze mu mamodoka bizabereka kuko ibihe bakoresheje byegeranye cyane, ubu hahembwe kugeza ku wa gatatu gusa.

Abagize uruhare muri iri siganwa bakomeje gushimirwa, hashimiwe kandi cyane Nick de Wit na Scott Billet basusurukije abantu kuri moto.

Ibihembo byatanzwe bahereye ku bafatanyabikorwa barimo Polisi y’igihugu, Akarere ka Huye n’abandi, hakurikiraho abaterankunga barimo Akagera Business group, Gemeca, Horizon Express

Abafana bategereje n’amatsiko menshi kureba uko ibihembo bitangwa

Karekezi Leandre wahoze ayobora Akarere ka Gisagara, na Kayiranga Muzuka Eugene uyobora Akarere ka Huye na bo barahari
Karekezi Leandre wahoze ayobora Akarere ka Gisagara, na Kayiranga Muzuka Eugene uyobora Akarere ka Huye na bo barahari
Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w'Akarere ka Huye
Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye

Kwiyerekana kuri moto birangiye n’isiganwa ry’amamodoka na ryo ryarangiye, mu hakurikiyeho gutanga ibihembo

Imodoka na zo ziyeretse abari i Huye na bo bararyoherwa
Imodoka na zo ziyeretse abari i Huye na bo bararyoherwa

Abasore babiri bo muri Afurika y’Epfo Scott na Nicky bakomeje kwerekana ko basobanukiwe ipikipiki.

Abatuye i Huye baryohewe n’ukuntu za moto ziyerekaga mu kirere,zikajya hasi akanya gato.

Super Stage irarangiye, isiganwa ry’amamodoka rirarangiye, hakurikiyeho ba bakinnyi bakomoka muri Afurika y’Epfo, ubu ni bo basusurukije abafana mu kugurutsa moto.

Imodoka zakomeje gusiganwa ziniyereka abafana mu kitwa Super Stage, ivumbi na ryo ritumuka.

Mohamed Roshanali amaze kwerekana ubuhanga bwe ku modoka,hakurikiyeho Gakwaya Claude na Mugabo Claude

Abafana ni benshi i Huye
Abafana ni benshi i Huye
Ibihembo biri buze gutangwa mu kanya kari imbere
Ibihembo biri buze gutangwa mu kanya kari imbere

Imodoka zakomeje kwiyereka abafana, habanje izirimo abaterankunga, imwe itwawe na Mohamed Roshanali, indi itwawe na Gakwaya Claude.

Imodoka zose zamaze kuhagera, hakurikiyeho Super Stage

13h20: Hasigaye imodoka imwe, ngo amamodoka yose asoze isiganwa ryo mu muhanda wa Gisagara na Huye, nyuma aze gukomereza imbere ya Stade Huye hakinwa agace kitwa Super Stage, aho amamodoka aza kuba azenguruka mu gace gato kateguwe.

Uko byari bimeze mbere

Ahagana ku i Saa tanu z’amanywa nibwo umwiyereko wa moto wakorwaga n’abakinnyi bakomoka muri Afurika y’epfo, aho abafana bari benshi bari bafite amatsiko yo kwirebera aba bakinnyi bakora ibyo benshi bafashe nk’ibitangaza.

Amafoto y’uko byari bimeze

Benshi babirebaga kuri televiziyo bakabifata nk'amakabyankuru, ariko uri i Huye ubu ari kubireba n'amaso ye
Benshi babirebaga kuri televiziyo bakabifata nk’amakabyankuru, ariko uri i Huye ubu ari kubireba n’amaso ye

isiganwa ry’amamodoka na ryo rirakomeje

Mu gihe habaga umwiyereko wa moto (Free Style), amamodoka na yo akomeje gusiganwa, aho yazengurutse inshuro ebyiri mu mihanda y’Akarere ka Huye na Gisagara.

Abasiganwa banyuze by’umwihariko mu bice bya Save, aho bava bagaruka kuri Stade Huye gusoza isiganwa bakina ikitwa Super Stage, ndetse n’abasiganwa na moto na bo bagakomeza basiganwa imbere ya Stade Huye.

Isiganwa ry’amamodoka ryarangiye ....

Kigali Today irahakubereye ....

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

tubashimiye uburyo mudahwema kuduha amakuru agezweho.
ariko bibaye byiza mwadushakira amashusho Tata marusuanwa kuko tubonye amafoto mudutera inyota.
mutugeragereze

kilolo yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

mujye mutugezaho amakuru y’imikino yo mubwongereza

Bos yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

mwatubwira igihe ayamarushana igihe abera???

Rukundo Paci yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

mwatubwira igihe ayamarushana igihe abera???

Rukundo Paci yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

mumpe amakuru yawamukinyi wahano ikigari nudukoryotwe niba yarahari

muremy yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

umumotari w’ikigali, witwa David se yaba yitabiriye? utu dukoryo adukoresha moto zisanzwe. byaba bibabaje atahageze.

ikorukwishaka Joseph Sarto yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka