U Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon, iteganyijwe kuzabera i Rubavu muri Kanama 2022.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju

Mu ijambo yagejeje ku bafatanyabikorwa n’Abanyarwanda muri rusange, Minisitiri Munyangaju yavuze ko ari icyubahiro ku Rwanda kuba rwaratoranyijwe kandi rukongerwa ku ngengabihe y’irushanwa rya IRONMAN 70.3 Triathlon.

Yagize ati "Aya mahitamo ni ikindi kintu cyo gushimira abafatanyabikorwa haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu kuzirikana no gushyigikira imbaraga igihugu cyacu cyashyize mu bikorwa bya siporo."

Minisitiri Munyangaju yakomeje avuga ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yizeza ko ibikenewe byose bizakorwa kugira ngo iyo mikino izagende neza, ndetse ku bufatanye n’abarimo kugitegura, ati "tuzatanga ibirori bitazibagirana".

Abayobozi baje kumenyekanisha iby’uwo mukino mu Rwanda, barimo umushoramari Serge Pereira na Cindy Descalzi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, akaba aribwo bakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

Uyu mukino ukaba ukubiyemo imikino itatu irimo uwo koga, kwiruka ku maguru ndetse no gusiganwa ku igare. Abawitabira bakaba basiganwa mu ntera ndende, ari yo mpamvu witwa IRONMAN 70.3 Triathlon.

Abakinnyi bazitabira IRONMAN 70.3 Triathlon Rwanda, aboga bazakora intera ya kilometero 1.9 mu kiyaga cya Kivu, mu mukino w’igare bazasiganwa ibilometero 90 ndetse no gusiganwa ku maguru ahazakinwa ibilometero 21.1 ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Amarushanwa akaba ateganyijwe ku ya 14 Kanama 2022 i Rubavu.

U Rwanda rubaye urwa kane muri Afurika rugiye kwakira iyo mikino, nyuma ya Afurika y’Epfo, Misiri na Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka