U Rwanda rwegukanye indi midali muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kane muri BK Arena hakinwaga umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo, ahasojwe icyiciro cyo kwiyerekana kizwi nka Poomsae

Guhera ku wa Gatatu tariki 13/07, mu Rwanda hakomeje kubera shampiyona ya Afurika ya Taekwondo, aho umunsi wa mbere wasize u Rwanda rwegukanye imidali icyenda, uyu munsi rukaba rwongeye kwitwara neza.

Ni umukino ugaragaramo ubuhanga budasanzwe bikanogera ijisho
Ni umukino ugaragaramo ubuhanga budasanzwe bikanogera ijisho

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasozwaga icyiciro cyo kwiyerekana kizwi nka Poomsae, cyarangiye mu bagabo umunya-Senegal ari we witwaye neza muri rusange, naho umunya-Egypt mu bagore aza ku mwanya wa mbere.

Uko barushanijwe mu byiciro bitandukanye byakinwe uyu munsi

Kwiyerekana “FREE Style” mu makipe ku batarengeje imyaka 30 (Abagabo)

1. SENEGAL (D.Ndione, H.Diallo, MATAR SY)
2. EGYPT (A.Ahmed, M.Tharwat, N. Gendy)
3. RWANDA (Mucyo. Nzaramba)

Kwiyerekana mu makipe ku batarengeje imyaka 30 (Abagore)

1. RWANDA (Uwayo Clarisse, Ndacyayisenga Umurerwa)

Kwiyerekana mu makipe ku barengeje imyaka 17 (Abagabo bavanze n’abagore)

1. RWANDA (Kayitare, Mucyo, Umurerwa)

Kwiyerekana mu makipe ku bangavu

1. RWANDA (Tuyisenge, Uwase, Cyuzuzo)

Kwiyerekana umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 17 (Abakobwa)

1. MAROC (H.Saadi)

Kwiyerekana umuntu ku giti cye mu barengeje imyaka 17 (Abagabo)

1. RWANDA ( B.Kayitare)
2. EGYPT (A.Hassan Mo, D.Habibou)

Kwiyerekana mu makipe ku barengeje imyaka 30 (Abagabo)

1. EGYPT (SALAHELDI, Mohammed, NASR)
2. GHANA (SELORM, SAFRO, AGBOZO)

Mu byiciro bitandukanye u Rwanda rwegukanye imidali irimo n'iya zahabu
Mu byiciro bitandukanye u Rwanda rwegukanye imidali irimo n’iya zahabu

Uwabaye uwa mbere mu bagabo muri rusange ni Abdoulaye Mancadiang ukomoka muri Senegal, naho mu bagore uwa mbere muri rusange aba Shahd Ahmed Abdelfatah ukomoka muri Egypt.

Nyuma y’iki cyiciro kandi cya poomsae, ku mwanya wa mbere muri rusange igihugu cyaje ku mwanya wa Mbere ni Egypt, ikurikirwa n’igihugu cya Senegal mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu.

Kuri uyu wa Gatanu nta mikino ihari uzaba ari umunsi w’ikuruhuko, bakazongera gukina ku wa Gatandatu tariki 16/07/2022 aho bazaba bakina ibizwi nka Poomsae aho abakinnyi babiri barwana hagati yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka