Triathlon: Undi mukino ushobora kunganira amagare mu guserukira u Rwanda

Ubuyobozi bw’ umukino ukomatanya koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon” mu Rwanda butangaza ko Niyitanga Sulumu umukinnyi ukomeje kwigaragaza muri uyu mukino akeneye amarushanwa mpuzamahanga.

ubwo Niyitanga Sulumu yasozaga irushanwa abaye uwa mbere
ubwo Niyitanga Sulumu yasozaga irushanwa abaye uwa mbere

Mu irushanwa mpuzamahanga ngarukakwezi rya “Triathlon” ryabereye mu karere ka Rubavu kuwa 30 Werurwe 2019, Niyitanga Sulumu yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi wifitiye ikizere mu hazaza huyu mukino aho yatsinze mu bagabo akoresheje igihe kingana 1h02’ 39", mu gihe uwamukirikiye yakoresheje 1h06’.

Triathlon ni irushanwa riba rigizwe n’ibice bitatu Koga (swimming), kunyonga igare ndetse no kwiruka ku maguru.
Abakinnyi bitabiriye irushanwa batangiriye mu mazi boga intera ya metero Magana arindwi na mirongo itanu (750 m ), bavamo bagombaga guhita banyoga igare ahangana na 20 Km, bakurikizaho kwiruka n’amaguru 5km.

Niyitanga Sulumu watsinze iri rushanwa yigaragaje mu kunyoga igare yari ahanganye na Lucas, umukinnyi ukomoka mu budage.

Umuyobozi wa Triathlon avuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda bagifite ibibazo by’ibikoresho aribyo byatumye Niyitanga agorwa no kunyoga igare agendeye ku mudage bari bahanganye.

Mu cyiciro cy’abahungu, Niyitanga Kevin Salumu ukinira ikipe ya Rubavu ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h02’29”, akurikirwa na Tuyisenge Samuel wakoresheje 1h06’ naho Mwami Samuel akoresha 1h11’.

abakinnyi b'abanyarwanda bagaragaje ko babonye amarushanwa akomeye bakwitwara neza
abakinnyi b’abanyarwanda bagaragaje ko babonye amarushanwa akomeye bakwitwara neza

Mu bagore Uwineza Hanah ukinira ikipe ya Rubavu yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14min, akurikirwa na Fanzcisca ukomoka mu Budage akoresheje 1h26 naho Dukuzimana Samilla akoresha 1h28’.

Irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 18, harimo abanyamahanga barindwi barimo Lucas na Fanzcisca bavuye mu gihugu cy’Ubudage kandi bahembewe kwitwara neza nubwo bataje mu myanya ya mbere.

Alexis Mbaraga ukuriye Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda avuga ko iri rushanwa riri kugenda ryiyubaka kandi rigenda rirushaho kugira ibihe byiza.

“Turimo turatangira, buri munsi tugenda turushaho gukora ibyiza, abana barakiga, natwe turiga ni ibintu bishya ariko ibikorwa bigeze kuri 80%, Mbaraga avuga ko Niyitanga Sulumu ari kwitwara neza kuburyo muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kamena azajya mu gihugu cy’Ubufaransa mu kwimenyereza n’abafite uburambe, ibi bikaziyongera ku marushanwa ya Triathlon ku rwego rw’Afurika.”

Mbaraga avuga ko ibipimo Niyitanga akoresha biri kurwego mpuzamahanga ku buryo mu minsi iri imbere azigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Bimwe mu bibazo ubuyobozi bwa Triathlon buvuga ko bufite birimo ubushobozi, aho badafite amagare y’abigize umwuga, imyitozo ihoraho no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ibi bikaba byigaragaje ubwo Hategekimana ukinira ikipe ya Karongi wari usanzwe yegukana umwanya wa mbere atabashije gusoza iri rushanwa kubera igare rye ryagize ikibazo hagati mu marushanwa.

Niyitanga watsinze mu bagabo, avuga ko afite imyaka 17 akaba yabarirwaga mu bana ariko ubu agiye gutangira gukina mu bakuru kandi yiteguye kwitwara neza, cyane cyane ko n’amashuri yisumbuye yamukomaga mu nkokora yayarangije.

Niyitanga ahamagarira abana n’abantu bakuru boga ari ukwishimisha kubigira umwuga.

“Hari abantu benshi duhura baje koga, abandi bagatwara igare abandi bakiruka n’amaguru, nyamara bashobora kwitabira amarushanwa bakagera ku rwego rwiza, ndabahamagarira kwitabira uyu mukino ni mwiza, ni siporo kandi urafasha.”

Naho Uwineza Hannan, ukunze gutsinda iri rushanwa mu Rwanda avuga ko abangamiwe no kubura uwo bahangana mu irushanwa ry’abagore.

“Nishimiye urwego uyu mukino umaze kugeraho kuko hari aho twavuye n’aho tumaze kugera, ariko turacyafite ibibazo by’abakinnyi bashoboye duhangana bari kurwego rwo hejuru.”

Mu kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe irindi rushanwa rizabera i Huye tariki 16 Gicurasi 2019 hakinwa umukino wa Dualthron, hakaba hari ikizere ko uzitabirwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga, bazaba bitegura irushanwa nyafurika ziba mu Rwanda mu kwezi gukurikiraho.

Umukino wa Triathlon wageze mu Rwanda mu 2014, ariko ugeze kurwego ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu nk’u Rwanda, USA, RDC, u Budage n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka