Tennis yo ku meza: U Rwanda rwegukanye umudari w’umuringa mu irushanwa Nyafurika

Ni imikino yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Kenya, yahuje ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika rikaba ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, aribyo abakina ku giti cyabo (ITTF AFRICA CUP 2023) ndetse n’abakina nk’ikipe (ITTF AFRICA Club Championship), ari naho u Rwanda rwatahukanye umudari w’umuringa.

U Rwanda rwegukanye umudari w'umuringa
U Rwanda rwegukanye umudari w’umuringa

Iri rushanwa ryahuje abakinnyi basga 100 bakina Table Tennis ku mugabane wa Afurika, ryegukanywe n’abanya-Misiri mu bagabo no mu bagore.

U Rwanda rwari rwaserukanye abakinnyi bari mu byiciro byose uko ari 2, yaba abakina ku giti cyabo ndetse n’abakina nk’ikipe gusa.

Ku ruhande rw’abagabo, urugendo rwabo ntirwagenze neza kuko haba mu bakina ku giti cyabo ndetse n’abakina nk’ikipe, nta mudari babonye kuko batahanye umwanya wa 5 mu makipe (ibihugu 15), umusaruro utari mwiza ugendeye ku wo babonye umwaka ushize wa 2022, kuko mu marushanwa nk’aya, Didier Hahirwabasenga yari yagarukiye muri 1/8.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu, Yves Ndizeye, n'abakinnyi be
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Yves Ndizeye, n’abakinnyi be

Mu cyiciro cy’abagore ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari igizwe na Tumukunde Hervine, Tuyikunde Thamal na Twizerane Regine, yacyuye umudali w’umuringa nyuma yo kugera muri ½ mu bakina nk’ikipe, aho muri uyu mukino wa Tennis yo ku meza uhita uhabwa umudari w’umuringa (Bronze), kabone n’iyo watsindirwa ku mwanya wa 3. Ku bagore bakina umuntu ku giti cye ho ntabwo babashije kurenga amatsinda.

Nyuma yo kugera i Kigali, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis yo ku meza, Yves Ndizeye ari na we wari uhagarariye itsinda ryagiye muri Kenya, yavuze ko n’ubwo bitagenze neza nk’uko babyifuzaga, ariko hari ikizere ko mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere ibikombe bizataha mu Rwanda.

Ati “N’ubwo bitagenze neza nk’uko twabyifuzaga, ariko hari ikizere ko mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere intsinzi zizataha mu Rwanda, kuko ibyo bagenzi bacu cyane cyane Abanya-Misiri baturushije, tugiye kubyigira hamwe tuzamura urwego dukina imikino myinshi, bizatuma dusubirayo umwaka utaha natwe turi abakinnyi bo kwitegwa".

Amakipe y'igihugu cya Misiri ni yo yihariye ibikombe
Amakipe y’igihugu cya Misiri ni yo yihariye ibikombe

Amarushanwa agiye gukurikiraho muri iri shyirahamwe, harimo iryo kwibuka (Genocide Memorial Tournament GMT), rizaba mu kwezi kwa Kamena, Shampiyona ndetse na Chinese Ambassadors Cup 2023.

Ikipe y'u Rwanda y'abagabo ntiyahiriwe uyu mwaka
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ntiyahiriwe uyu mwaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka