Tennis: U Rwanda rurakira irushanwa rya Davis Cup bwa mbere mu mateka

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis rizwi nka “Davis Cup”, akaba ari bwo bwa mbere rihabereye mu mateka yarwo.

Mu Rwanda hagaiye guteranira ibihugu 9 bihatana muri Tennis
Mu Rwanda hagaiye guteranira ibihugu 9 bihatana muri Tennis

David Cup ni irushanwa rikinwa ku isi yose ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku isi ITF, aho rifasha igihugu cyangwa ibihugu kuva mu kiciro kimwe bikajya mu kindi ku rwego mpuzamahanga.

Ubusanzwe muri Tennis bagira iby’iciro bibe (4) bishyirwamo ibihugu, bigendeye ku bushobozi bwabyo cyangwa u rwego bigezeho muri Tennis, ibyo wagereranya na Ranking mu ndimi z’amahanga.

Kugeza magingo aya u Rwanda ruri mu kiciro cya 4 muri Afurika, U Rwanda mu mwaka wa 2019 mu marushanwa ya Davis Cup yari yabereye muri Congo Brazzaville, rwari rwaratsindiye itike yo kwerekeza mu kiciro cya Gatatu ubwo rwari rwazamukanye na Ghana, gusa ubwo rwaherukaga kwitabira iri rushanwa mu Misiri (Egypt), rwari rwabaye urwa gatatu, ndetse ruza no gutakaza umwanya wo kuguma mu cyiciro cya Gatatu ku mpamvu zitari zibaturutseho, ndetse bitajyanye n’amanota bari bafite.

Kuri iyi nshuro ndetse bwa mbere mu mateka iri rushanwa rigiye kubera i Kigali, u Rwanda ruraba rushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyisumbuyeho.

Muri uyu mwaka, ibihugu 17 nibyo bizakina iri rushanwa, aho 9 muri byo bizaba biteraniye i Kigali mu Rwanda naho ibindi 8 bisigaye bikazakinira mu gihugu cya Cameroon, nk’uko byagenwe n’ishyirahamwe rireberera uyu mukino ku isi.

Ibihugu bizaba biri mu Rwanda ndetse byamaze no kwemeza kwitabira ni u Rwanda ruzakira, DR Congo, Congo Brazzaville, Angola, Botswana, Togo, Uganda,Tanzania na Sudan. Ibi byose bikaba bibarizwa mu cyiciro cya 4, aho bazahatana bashaka itike yo kwerekeza mu kiciro gikurikira.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere

Bigenda bite ngo igihugu kijye mu kiciro gikurikira

Iri rushanwa rya Davis Cup riba buri mwaka kandi niko hagomba kuboneka ikipe zizamuka mu kiciro gikurikira izindi zimanuka.

Buri mwaka mu kicyiciro kimwe hazamuka amakipe (ibihugu) abibiri hakamanuka ibindi bihugu bibiri. Ibi bivuze ko muri aya makipe yose azakinira i kigali hagomba kuzaboneka ikipe imwe igasanga indi izaba yabonetse muri Cameroon, maze zikaba ikipe ebyeri zizerekeza mu kiciro cya gatatu ubwo zikazabisikana n’izizaba zamanutse.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa GatandatuNyakanga 2022, Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri rushwa ku nshuro ya mbere mu mateka rikaba rigiye kubera i Kigali.

Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi aganira n'itangazamakuru
Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi aganira n’itangazamakuru

Yagize ati “Hari byinshi tuzungukira mu kwakira iri rushanwa, icya mbere bijyanye na gahunda zacu z’uko tugomba kwakira amarushanwa menshi, aho muri gahunda yacu yo guteza imbere umukino wa Tennis mu Rwanda azaba ari inzira nziza, yaba mu kwiyungura ubumenyi ndetse no kuwukundisha abana bakiri bato”.

Ati “Icya kabiri ni Siporo ni ubukerarugendo (sports Tourism), nayo ni indi nyungu kuko ubu tuzaba dufite abantu basaga ijana bavuye hanze bazaza mu gihugu cyacu, bazadusigira amafaranga mu bice bitandukanye ndetse banabone n’u Rwanda, tutibagiwe n’inyungu mu bukungu bizagira ku Banyarwanda bose bazaba bafite akazi muri iri rushanwa (Economic advantages), ndetse yewe ni n’amahirwe ko tuzaba dukinira iwacu bizadufasha kwitwara neza.”

Muri tombora yabaye icyo gihe, yasize u Rwanda mu utsinda rimwe na Uganda, Tanzania na Sudani.

Hazakoreshwa ibibuga byo muri IPRC ya Kigali
Hazakoreshwa ibibuga byo muri IPRC ya Kigali

Biteganyijwe ko iyi mikino izabera mu bibuga bya Tennis biri mu inshuri ry’imyuga n’ubumenyigiro rya IPRC Kigaki, aho hari ibibuga 6 bya Tennis, 4 muri byo nibyo bizakinirwaho amarushanwa naho ibindi 2 byifashishwe nk’ibibuga by’imyitozo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka