Tennis: U Rwanda na Kenya byegukanye ibikombe

Kuri Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, i Kigali nibwo hasozwaga irushanwa rya Tennis riri ku rwego rw’akarere ka kane, ryiswe ‘ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)’, ryahuzaga abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa

Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior b'u Rwanda nyuma yo gutsinda Abarundi
Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior b’u Rwanda nyuma yo gutsinda Abarundi

Ikipe y’u Rwanda niyo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu ndetse n’abakobwa, ni mu gihe Kenya nayo yabitwaye mu batarengeje imyaka 14, mu byiciro byombi.

Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 7 byo muri Zone ya 4, ari byo u Rwanda rwari rwakiriye, Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi, Comoros na Ethiopia, ryaberaga ku bibuga biri muri IPRC Kigali ndetse na Stade Amahoro i Remera, kuva tariki ya 3-8 Gicurasi 2022.

Mu bakobwa naho Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iyoboye urutonde n'amanota 4
Mu bakobwa naho Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iyoboye urutonde n’amanota 4

Mu bahungu, ikipe y’u Rwanda yabigezeho itsinze u Burundi imikino 2-1. Yabifashijwemo na Ishimwe Claude watsinze Abdulshakur Malik (Burundi), mu mukino wa mbere amaseti 2-0 (6-4 na 6-2). Ni mu gihe mugenzi we, Hakizumwami Junior yatsinzwe na Gatoto Allan (Burundi), amaseti 2-0 (6-4 na 6-3).

Mu mukino wa kamarampaka, bakina ari babiri kuri babiri, Abanyarwanda Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior batsinze Abdulshakur Malik na Gatoto Allan (Burundi), amaseti 2-0 (6-3 na 6-4).

Perezida wa Federsiyo ya Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste
Perezida wa Federsiyo ya Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste

Mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe itsinze Kenya imikino 2-1. Yabonye iyi ntsinzi ibifashijwemo n’abakinnyi bayo, aho Ishimwe Carine yatsinze Reha Kipsang amaseti 2-0 (6-1 na 6-3).

Ni mu gihe mugenzi we, Tuyishime Rona yari yabanje gutsindwa na Urasa Faith amaseti 2-0 (6-4 na 6-2). Bakina ari babiri, Annabelle Mbayu (utari wakinnye mu mikino ibiri yabanje) na Tuyishime Rona batsinze Reha Kipsang na Urasa Faith, amaseti 2-0 (6-0 na 6-1).

karenzi Theoneste na Habimana Valens usanzwe ari umunyamabanga w'iyi Federasiyo
karenzi Theoneste na Habimana Valens usanzwe ari umunyamabanga w’iyi Federasiyo

Mu batarengeje imyaka 14, Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 4, ikurikirwa n’ u Burundi n’amanota (3), Uganda iba iya 3 (2), Tanzania iba iya 4 (1), u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (5) nta nota.

Mu bakobwa naho Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iyoboye urutonde n’amanota 4, ikurikirwa n’u Burundi (3), Tanzania iba iya 3 (2), Uganda iba iya 4 (1), u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (5) nta nota.

Mu kiganiro n’itangazamauru, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste, avuga ko bishimye kuba bakiriye irushanwa bwa mbere rikaba rinagenze neza.

Abafana b'u Rwanda mu byishimo
Abafana b’u Rwanda mu byishimo

Ati “Icya mbere turishimira ko irushanwa twateguye rigenze neza mu buryo butandukanye, nibwo bwa mbere bene aya marushanwa yo mu karere k’Iburasirazuba yabera muri kano karere kacu, kuko ubundi yaberaga mu bindi bihugu, rero twariteguye neza ndetse rinagenze neza mu buryo kandi buteganywa n’impuzamashyirahamwe ya tennis ku isi (ITF). Icya kabiri tunasoje neza kuko tubonye intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 16 no mu bahungu batarengeje iyo myaka, ndetse ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri Tanzania twabaye aba mbere mu karere na none”.

Karenzi akomeza avuga kandi ko nyuma y’aha ubu amakipe y’u Rwanda ariyo atsindiye itike yo kuzahagararira aka karere mu marushanwa ya Afurika.

Ati “Ibi rero bisobanuye ko aya makipe yacu yombi ariyo azahagararira aka karere mu mikino ya Afurika, ubwo rero urumva ko ari intsinzi ishimishije mu bice byombi yaba mu buryo twariteguye, kuba ari ubwa mbere ribereye aha, ndetse no kuba amakipe yacu yegukanye intsinzi”.

U Rwanda mu batarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi na Kenya mu batarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka 4 (Zone), mu mikino y’Afurika “AFRICAN JUNIOR TEAMS’ CHAMPIONSHIPS”, iteganyijwe kuzaba muri Kamena 2022.

Dore uko imikino yagenze

ABAHUNGU U-16

Uganda 0-3 Kenya
Rwanda 2-1 Burundi

ABAKOBWA U-16

Kenya 1-2 Rwanda
Uganda 3-0 Burundi
Tanzania 3-0 Comoros

ABAHUNGU U-14

Kenya 2-1 Rwanda
Burundi 2-1 Uganda

ABAKOBWA U-14

Kenya 3-0 Burundi
Rwanda 0-2 Uganda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka