Tennis: Togo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma wa Davis Cup 2022

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, mu Rwanda hasojwe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis “Davis Cup 2022 by Rakuten Africa Group IV”, aho ikipe y’u Rwanda yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Togo Imikino 3-0.

Ubwo ikipe y'igihugu ya Togo yambikwaga imidari
Ubwo ikipe y’igihugu ya Togo yambikwaga imidari

Ni irushanwa ryaberaga mu Rwanda Kuva tariki 04 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya gatatu ‘Africa Group III’, rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 9 aho byashyizwe mu matsinda abiri.

Itsinda A ryari rigizwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Sudan naho itsinda B rigizwe na Angola, Togo, Congo Brazzaville, RDC na Botswana.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda, ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A na Togo yazamutse iyoboye itsinda B, ari nazo zaje guhurira ku mukino wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu ‘Africa Group III’.

Ikipe ya Togo ni yo yegukanye tike yo kwerekeza mu cyiciro cya 3, aho yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe y’u Rwanda imikino 3-0.

Mu mukino wa mbere, Liova Ayite Ajavon (Togo) yatsinze Niyigena Etienne (Rwanda) amaseti 2-0 (6-3 na 6-4). Mu mukino wa kabiri, Thomas Setodji (Togo) yatsinze Habiyambere Ernest (Rwanda) amaseti 2-0 (6-0 na 6-2).

Niyigena Etienne wa team Rwanda ubwo yari agiye guhangana na Liova Ayite Ajavon
Niyigena Etienne wa team Rwanda ubwo yari agiye guhangana na Liova Ayite Ajavon

Mu mukino bakina ari babiri (double), ikipe ya Togo (M’lapa Tingou Akomlo na Hod’abalo isak Padio) yatsinze ikipe y’u Rwanda (Niyigena Etienne na Habiyambere Ernest) amaseti 2-0 (77-65 na 6-2).

Mu mikino yo guhatanira imyanya, ikipe ya RDC yatsinze Sudan imikino 3-0, Tanzania itsinda Botswana imikino 2-1 mu guhatanira umwanya wa 5 naho mu guhatanira umwanya wa 6, ikipe ya Angola itsinda Uganda imikino 3-0.

Ikipe ya Togo yasoreje ku mwanya wa mbere ikurikirwa n’u Rwanda, DRC (3), Sudan (4), Tanzania (5), Botswana (6), Angola (7), Uganda (8) na Congo Brazzaville (9).

Nyuma y’iri rushanwa, tariki 25 Nyakanga 2022 muri Cameroun hazabera irindi rushanwa ryo muri iki cyiciro cya kane ‘Africa Group IV’, ahazitabira amakipe 8 ari yo Cameroun, Burundi, Ethiopia, Gabon, Ghana, Mauritius, Nigeria na Senegal, aha naho hakomeza ikipe imwe iziyunga kuri Togo maze berekeze mu cyiciro cya 3, aho naho hateganyijwe ko hari ibindi bihugu 2 nabyo bizamanuka biva mu kiciro cya gatatu bikaza mu kiciro cya Kane.

Niyigena Etienne
Niyigena Etienne

Perezida w’ishyiramwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi, avuga ko bishimira uburyo iri rushanwa ryagenze ku nshuro ya mbere ribereye mu Rwanda.

Ati “Irushanwa rya Davis Cup riba rikomeye nk’uko namwe mwabibonye, ariko icyo twishimira mbere na mbere ni uko ryagenze neza ndetse n’abari bahagarariye ITF (International Tennis Federation), n’ubwo bwari ubwa mbere ariko bashimye uko twariteguye ndetse n’abakinnyi barabishimye. Turishimira rero ko twaryakiriye kandi rikaba rirangiye nta kibazo kibaye ndetse n’abariduhaye ngo turyakire, bakaba bavuze ko ryagenze neza muri Rusange”.

Akomeze avuga ko kuba ku nshuro ya mbere ribereye muri aka karere ndetse rikanagenda neza, ari ishema no kugihugu cyacu.

Ati “Ikindi cyo kwishimira, kuba ari ubwa mbere ribereye muri aka karere rikaba rinagenze neza, ni ishema n’icyubahiro ku gihugu cyacu ndetse na Federasiyo, rero ni ikintu gikomeye kuba twaratoranyijwe mu bihugu byo muri Afurika ndetse bikaba bigenze neza. Ikindi cy’ingezi ni abana bacu bigiye byinshi muri iri rushanwa, bahuye n’abakinnyi bakomeye n’ubwo batsindiwe ku mukino wa nyuma, ariko babonye ibyo gukosora no gukomeza gutera imbere muri uyu mukino”.

Umunya Togo Liova Ayite Ajavon ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri iri rushanwa
Umunya Togo Liova Ayite Ajavon ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri iri rushanwa
Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste
Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka