Tennis: Ibihugu 10 birahurira i Kigali mu irushanwa rya Bill Jean King Cup 2024
Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya.
Ni irushanwa rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuhabera umwaka ushize ndetse bikaba byari ubwa mbere ribereye ku mugabane wa Afurika kuko ubundi wasanganga ribera ku mugabane w’i Burayi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Kamena, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste, yavuze ko ari iby’agaciro kuba barongeye guhabwa kwakira iri rushanwa n’impuzamashyirahamwe mu mukino wa Tennis ku isi (ITF), ndetse ko ari igihe cyiza ku Rwanda kuba baryegukana.
Yagize ati “Mbere na mbere ni iby’agaciro kuba ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku isi ryarongeye kutugirira icyizere cyo kwakira iri rushanwa, ni icyizere ku ishyirahamwe ryacu rero ndetse n’igihugu cyacu muri rusange kuko ubu ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rumaze kumenyerwa nk’igihugu cyiza cyo kwakirirwamo amarushanwa atandukanye”
Agaruka ku myiteguro, Perezida Karenzi yasobanuye ko mbere yo guhabwa kwakira irushanwa hari iby’ibanze bibanza kurebwa ko bihari bityo ko rero nta mpungege zihari kuko u Rwanda rwiteguye kandi neza yaba aho irushanwa rizabera ndetse n’ikipe y’igihugu.
Ati “Ibibuga byacu ni bimwe mu bibuga byiza kandi byemewe ku rwego mpuzamahanga, rero icyo nta mpungenge zihari, ku bijyanye n’ibizafasha amakipe n’abakinnyi kugera ku kibuga ndetse n’imibereho yabo muri rusange nabyo byarateguwe rero rwose u Rwanda ruriteguye bihagije kuko twagize n’amahirwe ibikorwa remezo biriyongera”
Agaruka ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Perezida yavuze ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko imaze hafi ukwezi mu myiteguro.
“Ku ikipe y’igihugu, imaze hafi ukwezi mu myiteguro bafite umutoza mwiza ndetse twungutse n’undi mukinnyi witoreza hanze mu gihugu cy’u Busuwisi, rero rwose abakobwa bameze neza babonye ibyo bari bakeneye byose kugirango bitegure neza.”
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda umwaka ushize, ikipe y’igihugu u Rwanda yegukanye umwanya wa kane bityo ibura amahirwe yo kwerekeza mu itsinda rya gatatu kuko ubu u Rwanda rukibarizwa mu itsinda rya kane (Group IV), mu gihe ikipe y’igihugu ya Madagascar ari yo yegukanye irushanwa riheruka rya 2023.
Uretse u Rwanda ruzakirira iri rushanwa ku bibuga bya IPRC Kigali, ibindi bihugu bizaba biri i Kigali ni Angola, Cameroun, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Lesotho, Mozambique, Algeria na Tanzania.
Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King, aho mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakoresha abakinnyi bane ari bo Olive Tuyisenge (kapiteni), Gisele Umumararungu,Sonia Tuyishime na Lia Kaishiki
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|