Tennis: Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa ry’amakipe

Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.

Perezida wa Cercle Sportifs de Kigali (uri hagati) ubwo yahabwaga igihembo cy'ikipe ye yegukanye irushanwa
Perezida wa Cercle Sportifs de Kigali (uri hagati) ubwo yahabwaga igihembo cy’ikipe ye yegukanye irushanwa

Ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ku makipe aho ryitabiriwe n’amakipe ane ari yo Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali, Ecology Tennis Club na Kigali Combined Club.

Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali niyo yahize andi makipe byari bihanganye maze yegukana iri rushanwa ryari rimaze iminsi icumi rikinwa aho yabaye iya mbere mu mikino yakinnye igira amanota 43 ikurikirwa na Ecology Tennis Club yagize amanota 39.

Aya makipe ya mbere yanikiye ayayakurikiye kuko Nyarutarama Tennis Club yabaye iya gatatu yagize amanota 29 mu gihe Kigali Combined Tennis Club yabaye iya nyuma kuko mu mikino yose yakinnye yagizemo amanota 25.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda Theoneste Karenzi yashimiye abateguye irushanwa abasaba ko bitazahagarara anabasezeranya ko iri shyirahamwe rizakora ibishoboka byose rigakomera.

Evelyne ukinira Nyarutarama Tennis Club yahembwe nk'umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa
Evelyne ukinira Nyarutarama Tennis Club yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa

Charles Haba uhagarariye abateguye irushanwa we yavuze ko bishimira impano zagaragaye anazizeza ko bagiye gukora buri kimwe kugira ngo zibungabungwe.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 95, aho Kwizera Evelyne ukinira Nyarutarama Tennis Club yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa aho yatsinze amanota 84 mu mikino yose yakinnye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka