Sobanukirwa imikino (siporo) ibereye umwana ku kigero cye

Hari abantu bibwira ko siporo zagenewe abakuze gusa nyamara hari n’izagenewe abana hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo.

Izo siporo ntizikuraho imikino y’abana isanzwe, kuko ubusanzwe bakina uko babyumva, ariko hari siporo zisaba ko umuntu mukuru amuyobora kuko bimufasha gukora ijyanye n’ikigero cye, itamuteza akaga kandi akanarushaho gutahura impano yifitemo.

Muri iyi nkuru twaguteguriye ubwoko bunyuranye bwa siporo bujyanye n’ikigero cya buri mwana ndetse n’uburyo ugomba kumufasha.

1. Kuva avutse kugeza afite imyaka 2

Kuri iki kigero nta siporo zihariye umwana asabwa gukora kuko imikurire ye n’ibyo akora bihagije gutuma umubiri we ukomera. Muri iki kigero ni ho yigira kwicara, guhaguruka, gukambakamba no kugenda, ndetse ibyo akora nibyo bimutegurira uko azaba nyuma y’iyo myaka.

2. Imyaka hagati ya 2 na 5

Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kugenda neza, azi kwirukanka, gusa na none aba atarageza imyaka yo kuba yakora siporo zisaba amategeko runaka. Siporo umwana wo muri iki kigero asabwa gukora ni izo kwishimisha gusa na none zimufasha gufunguka mu bwonko n’umubiri ugakora neza. Izo ni nko:

• Kwiruka
• Gukirana (akirana n’urungano cyangwa abamuruta gato, ariko hakaba umuntu mukuru ubaba hafi kugirango hatavamo kurwana cyangwa izindi mpanuka).
• Koga (byibuze guhera ku myaka 3, ariko umubyeyi akamuba hafi cyangwa umurezi we ndetse waba ubizi ukaba ari wowe umwitoreza)
• Kuva ku myaka 3 kandi ushobora kumwigisha gutwara igare ryagenewe abana

3. Imyaka hagati ya 6 na 9

Uko umwana agenda akura ni ko ubwonko bwe nabwo bugenda bwaguka ndetse bukanabasha kugendera ku mategeko amwe n’amwe yerekeye imikino, nko:

• Gusimbuka umugozi
• Igororangingo (gymnastic)
• Koga
• Tennis
• Umupira w’amaguru (udakurikiza amategeko nk’asanzwe)
• Gupikanwa cyangwa se tayari ku bakobwa
• Imikino njyarugamba (karate n’indi nka yo)

4. Imyaka hagati ya 10 na 12

Muri iki kigero umubyeyi aba amaze gusobanukirwa siporo nziza ku mwana, iyo akunda ndetse n’iyo ashoboye kurenza izindi. Ashobora no gukina imikino ifite amategeko yihariye nka basketball, volleyball, hockey na football.

Umubyeyi asabwa kuba hafi y’umwana

Kuba hafi umwana muri siporo zaba izo akora wenyine, izo mukorana cyangwa atozwa n’ababihugukiwe bizamufasha muri byinshi. Niba ari izo akora ari kumwe n’abandi, ushobora gusanga umutoza abakankamira cyangwa se yita cyane ku babyumva cyane, aha rero iyo utari hafi ngo ubimenye ushobora gusanga umwana azinukwa siporo ndetse akanayanga.

Ni byiza rero ko siporo umubyeyi azi neza kandi akunda ari yo afasha umwana gukora kugira ngo abone agaciro kayo. Ikindi na none, umubyeyi akwiriye kumenya ko abana badakura kimwe, ari na yo mpamvu utagomba kumushyiraho igitugu n’igitutu mu gukora siporo runaka.

Muri buri siporo jya ubanza wibaze ibi bibazo:

• Ese iyi siporo umwana ari buyikunde?
• Ijyanye n’ikigero cye?
• Niba ari abana benshi, buri mwana ari bugire umwanya we wo gutozwa no kwitabwaho?

Irinde kumenyereza umwana siporo imwe gusa akiri muto. Mureke akore siporo zose, iyo ashoboye kurenza izindi izagenda yigaragaza.

Gusa buri gihe cyose ibuka kandi uzirikane ko siporo itabereyeho kunaniza umuntu ahubwo ibereyeho kumukomeza no gutuma agira ubuzima buzira umuze. Nyuma ya buri siporo ni byiza kuganiriza umwana, kumuha icyo anywa cyangwa arya cy’umwimerere kugira ngo ingufu yatakaje zigaruke.

Na none kandi wibuke kumuba bugufi no kumurinda gukina n’abamuruta cyane kugira ngo bitaza kumuviramo impanuka zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka