Sobanukirwa ibiranga Kapiteni w’ikipe mu mikino itandukanye

Imikino itandukanye mu buryo bw’imikinire, amategeko, imipira ikinwa ndetse n’ibindi bikoreshwa mu kibuga nk’inkweto, imyenda bambara ndetse n’amategeko . Mu kibuga cy’umukino uwo ari wo wose hagomba kuba umukinnyi uyoboye abandi ari we Kapiteni ugomba kugira ikirango kimugaragaza kikamutandukanya n’abandi.

Kigali Today yagukusanyirije ibiranga abakapiteni b’amakipe iyo bari mu kibuga mu mikino itandukanye.

Football: igitambaro cyambarwa ku kuboko kw’ibumoso (Armband / Brassard)

Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru mu kibuga arangwa n’igitambaro cyambarwa ku kaboko k’ibumoso hagati y’urutugu n’inkokora.

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga agomba kwambara igitambaro igihe cyose ari mu kibuga
Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga agomba kwambara igitambaro igihe cyose ari mu kibuga

Iyo Kapiteni asimbuwe, iki gitambaro agisigira Kapiteni wungirije. Iyo yabanje ku ntebe y’abasimbura akinjira mu kibuga, uwari ucyambaye araza akakimwambika mu rwego rwo kumusubiza ubuyobozi bwo mu kibuga.

Volleyball: Hakoresha akarongo k’umukara

Mu mukino wa Volleyball bitandukanye no mu mupira w’amaguru nk’uko bigaragara mu mategeko agenga imyambarire yo muri uyu mukino.

Kapiteni wa UTB y'abagore Cyuzuzo Yvette wambaye nimero 9 n'abakinnyi ayoboye
Kapiteni wa UTB y’abagore Cyuzuzo Yvette wambaye nimero 9 n’abakinnyi ayoboye
Kapiteni w'ikipe y'igihugu Mukunzi Christopher n'akarango hasi ya nimero ye
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christopher n’akarango hasi ya nimero ye

Kapiteni w’ikipe runaka muri Volleyball arangwa n’akarongo k’umukara gatambitse munsi ya nimero kapiteni yambaye.

Basketball: Nta kirango agira

Mu mukino wa basketball wo hambere abakapiteni b’amakipe ahanganye mu kibuga bagaragazwaga n’agatambaro bambaraga ku kuboko.

Uyu munsi abakapiteni bo muri Basketball bagaragarira ku rupapuro rw’umukino ndetse bakabanza kwerekwa abasifuzi bagiye kuyobora umukino.

Aristide Mugabe ni Kapiteni wa Patriots BBC
Aristide Mugabe ni Kapiteni wa Patriots BBC

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu basifuzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, Ndorimana Eric yagize ati "Mbere bambaraga igitambaro kiranga abakapiteni ariko uyu munsi ntabwo bakicyambara , abasifuzi babanza kwerekwa abakapiteni b’umukino bakaganira na bo, ikindi ikirango cyabo kigaragara ku rupapuro rwandikwaho amanota (Feuille de marque)"

Handball: Bambara igitambaro kibaranga (armband )

Mu mukino wa Handball haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose, umuyobozi w’abakinnyi mu kibuga ari we Kapiteni arangwa n’igitambaro kimuranga cyambarwa ku kaboko.

Handball naho kapiteni yambara igitambaro ku ka moso
Handball naho kapiteni yambara igitambaro ku ka moso

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda Ngarambe Jean Paul, yagize ati "Kapiteni mu kibuga yambara armband, ariko kubera ko mu mukino bakunda gusimbuza abakinnyi buri kanya iyo avuyemo nta wundi agisigira."

Iki gitambaro cyambarwa ku kaboko k’ibumoso.

Rugby : Igitambaro cyambarwa ku kaboko k’iburyo cyangwa nticyambarwe

Mu mukino wa Rugby abakapiteni b’amakipe bambara ibitambaro bibaranga ku kaboko k’iburyo bitewe n’irushanwa iryo ari ryo cyangwa ntibacyambare.

Kapiteni wa Rugby mu marushanwa akomeye yambara igitambaro ku kuboko kw'iburyo
Kapiteni wa Rugby mu marushanwa akomeye yambara igitambaro ku kuboko kw’iburyo

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda Kamanda Tharcisse yasobanuriye Kigali Today uko bigenda, yagize ati "Igitambaro cy’ubukapiteni cyambarwa mu marushanwa amwe n’amwe nk’igikombe cy’Isi."

Rugby mu Rwanda abakapiteni nta dutambaro tubagaragaza. Hano abasifuzi bo ku ruhande bakikije abakapiteni n'umusifuzi wo hagati
Rugby mu Rwanda abakapiteni nta dutambaro tubagaragaza. Hano abasifuzi bo ku ruhande bakikije abakapiteni n’umusifuzi wo hagati

Ati "Hano mu Rwanda ntibabyambara haba mu makipe asanzwe ndetse n’ikipe y’igihugu. Ikindi bishobora guterwa n’uko imyenda yabo idozwe."

Iki gitambaro cyambarwa n’abakapiteni kibaha uburenganzira bwo kuyobora bagenzi babo mu kibuga ndetse no kuvugana n’umusifuzi iyo hari ibyo ikipe ye itishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka