Sitting Volleyball: NPC bateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare mu Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball hateganyijwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda
Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC) ku bufatanye n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO) bateguye imikino ya Heroes Sitting Volleyball Tournament mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda.

Amakipe 8 arimo abagabo n’abagore ni yo biteganyijwe ko azitabira iri rushanwa aho amakipe 4 ya mbere muri buri cyiciro ari yo azahatanira iri rushanwa. Biteganyijwe ko imikino yose izakinirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Club Rafiki kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare.

Amakipe y’abagabo ane yabaye aya mbere muri shampiyona ni Gisagara, Karongi, Gasabo, ndetse na Rutsiro. Mu cyiciro cy’abagore amakipe ane yabaye aya mbere ni Bugesera, Nyarugenge, Musanze ndetse na Gicumbi.

Biteganyijwe ko imikino yose izatangira Saa tatu za mu gitondo ndetse irushanwa rikazamara umunsi umwe.

Iyi mikino yo kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda igiye kuba ku nshuro ya kane, nyuma ya 2018, 2019 na 2020.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|