Siporo rusange yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru ntikibaye

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.

Umujyi wa Kigali ubikoze kandi mu rwego rwo kwibutsa abawutuye, guhunga ahafatwa nk’amanegeka hose muri iki gihe cy’Itumba.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti "Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, Siporo rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku cyumweru, tariki 7/5/2023 ntikibaye".

Umujyi wa Kigali uributsa insanganyamatsiko ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igira iti "Dukomeze gukurikiza inama tugirwa zo kwirinda ibiza, tubungabunge ubuzima muri ibi bihe by’imvura idasanzwe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagizwehoingarukazibizabyimvuranibihangane

BIZIYAREMYESEREMAN yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka