Shampiona y’amamodoka irasozwa na Rally des Milles Collines i Nyamata

Shampiona yo gusiganwa ku mamodoka irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho haza kuba hakinwa Rallye des Milles Collines izabera i Nyamata

Imodoka 10 kugeza uyu munsi ni zo zamaze kwemeza ko zizitabira isiganwa ry’amamodoka "Rallye des Milles Collines"rizasoza andi yose agize SHampiona y’u Rwanda ya 2017.

Ivumbi riraba ritumuka mu mihanda y'i Nyamata
Ivumbi riraba ritumuka mu mihanda y’i Nyamata

Muri ayo mamodoka harimo esheshatu zizaturuka mu Rwanda, ebyiri zizava muri Uganda hamwe n’ebyiri zizaturuka mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe hatazagaragaramo imodoka ya Gakwaya Claude wari uyoboye urutonde rwa Shampiona kugeza ubu, ikaba yari agize ikibazo muri Memorial Gakwaya iheruka kubera i Huye.

Imodoaka 10 ni zo zizitabira iri siganwa
Imodoaka 10 ni zo zizitabira iri siganwa

Biteganyijwe ko ku i Saa Moya za mu gitondo ari bwo hazaba hahagurutse imodoka ya mbere, bakazakoresha inzira za Kayenzi, Gashyushya, Kayumba, Mwogo, ndetse na Tuuza Inn ari naho hazatangirwa ibihembo.

Urutonde rw’abazakina n’imodoka bazaba batwaye

1. Nyiridandi Fabrice/Remera Regis (Toyota Celica, Rwanda)

2. Gakwaya Eric (Subaru, Rwanda)

3. Rusagara Serge/Mujiji (Subaru, Rwanda)

4. Fergadiotis Gakuba Tassos/Kayitankole Lionel (Toyota Corolla, Rwanda)

5. Remezo Christian/Gahuragiza Jean Marie (Toyota Celica, Burundi)

6. Giesen Jean Jean/Dewalque Yannick (Toyota Celica, Rwanda)

7. Semana Genese/ Hakizimana Jacques (Peugeot, Rwanda)

8. Din Imitiaz/ Uwimana Jules (Toyota Avensis, Burundi)

9. Mukaza Yasin/Serwanga Jackson (Toyota Levin, Uganda)

10. Balondemo Gilberto/Lwanga Hamza (Toyota Corolla, Uganda)

Uko bakurikirana muri shampiyona mbere ya Rallye des Milles Collines iba kuri uyu wa Gatandatu

1. Gakwaya Jean Claude 67

2. Fabrice Nyiridandi 42

3. Christophe Nizette 36

4. Christian Kanangire 13

5. Genese Semana 6

6. Fergadiotis Tassos Gakuba 3

7. Alain Murenzi 3

Yotto Fabrice uza ku mwanya wa kabiri kugeza ubu, atwaye iri siganwa yaza ku mwanya wa mbere muri Shampiona ya 2017
Yotto Fabrice uza ku mwanya wa kabiri kugeza ubu, atwaye iri siganwa yaza ku mwanya wa mbere muri Shampiona ya 2017
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka