SGI Sports Academy yasoje ingando z’abana mu biruhuko

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, muri Cercle Sportif de Kigali hasojwe ingando zateguriwe abana mu biruhuko ziswe ‘SGI rise up camp’, zitabiriwe n’abagera kuri 500.

Abiga umukino wa karate ubwo bahabwaga impamyabushobozi
Abiga umukino wa karate ubwo bahabwaga impamyabushobozi

Izi ngando zateguwe na SGI Academy, ishuri ryigisha imikino itandukanye zikaba zaratangiye tariki 4 Nyakanga 2022, ubwo ibiruhuko mu mashuri byatangiraga, aho abana bigishwaga gukina imikino itandukanye irimo; umupira w’amaguru, Basketball na Karate.

SGI Academy yatangiye ibikorwa byo kwigisha Siporo muri Mutarama 2022, abana bayigana bakaba basanzwe bakora imyitozo iminsi 3 mu cyumweri ku masaha atandukanye mu mikino yose uko ari itatu.

Abana babaye indashyikirwa mu mikino yose bambitswe imidari
Abana babaye indashyikirwa mu mikino yose bambitswe imidari

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’iri shuri akaba ari na we warishinze, Rurangayire Guy Didier, agaruka kuri izi ngando, yavuze ko iyi gahunda bari bihaye muri ibi biruhuko yagenze neza.

ATI “Ni gahunda twari twafashe muri ibi biruko kugira ngo tubahurize hamwe bityo tubategure, tubafashe ndetse dufashe n’ababyeyi babo kubitaho, ariko bubaka umubiri banazamura urwego mu mikino bahisemo kuko dufite imikino itandukanye. Turabona rero intego twari twihaye usibye abana twari dusanganye bikubye kabiri, twizera ko kandi bazakomeza batazahagarika, rwose byagenze neza”.

Umupira w'amaguru ni imwe muri siporo abana bitabiriye
Umupira w’amaguru ni imwe muri siporo abana bitabiriye

Akomeze avuga ko kandi ku ufatanye na Cercle Sportif de Kigali bagiranye ubufatanye kugirango abana babone ibikorwa remezo bityo ko nta kibazo cyuka abana bakiyongera abakabura aho gukorera siporo.

Ati “Mu rwego rwo kugira ngo abana babone aho gukorera siporo hahagije, twagize ubufatanye na Cercle Sportif de Kigali ndetse tukaba dufite n’abatoza babifitiye ubushobozi muri iyo mikino uko ari itatu dufite ubu kuko nko muri karate dufite abana 186, muri basketball dufite 160 naho mu mupira w’amaguru tukagira abana 100. Ubwo rero urumva ko bakabakaba 500 bazaga mu buryo buhoraho guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, abo ariko akaba ari abitabiriye izi ngando naho ubundi tukaba twari dusanganywe abana 216, twatangiranye mu ishuri ryacu rya SGI”.

Ababyeyi bishimana n'umwana wabo witwaye neza
Ababyeyi bishimana n’umwana wabo witwaye neza

Mu gusoza izi ngando abana bahize abandi muri buri mukino bashimiwe ndetse banambikwa n’imidari, nk’aho mu mupira w’amaguru bashimiye Rwamucyo Imena Blessing, Ineza Ganza Elvis Blessed, Ihirwe Akiva, Ishami Nolan Timeo na Kamana Joao. Muri basketball hashimiwe Jarera Jared, Ganza Laika, Niyomwungeri Daniella, Cyusa Kenny na Munezero Aimable naho muri karate ni Uwadata Irebe Mouna, Uwimana Innocent Junior, Ineza Senga Nive, Mizero Ines Gaella na Bwiza Katia.

Rurangayire Guy Didier ukuriye akanayobora SGI Sports Academy
Rurangayire Guy Didier ukuriye akanayobora SGI Sports Academy
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakunda abareyo

onana yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka