Rwanda Mountain Gorilla Rally isize Carl Tundo yegukanye Shampiyona nyafurika (AMAFOTO)

Isiganwa ry’amamodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryasojwe umunya-Kenya Carl Tundo na mugenzi we Tim Jessop begukanye shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu mamodoka

Kuri iki Cyumweru mu Rwanda ni bwo hasojwe isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, ni rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika muri uyu mukino, aho mu modoka 15 zari zitabiriye izabashije gusoza ari imodoka 11 gusa.

Umunya-Kenya Carl Tundo wafashwaga naTim Jessop bari batwaye imodoka ya VW Polo, nib o baje kwegukana iri siganwa, aho bakoresheje isaha imwe, iminota 29, amasegonda 42 n’ibice 8, bakurikirwa na bagenzi babo nabo bo muri Kenya ari bo Patel Karan na Khan Tauseef.

Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi
Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi

Ni isiganwa ryari ryatangiye Carl Tundo ahatanye n’abandi bakinnyi bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika, ari bo umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill wari ku mwanya wa kabiri n’umunya—Uganda Yasin Nasser.

Nyuma yo kudasoza iri siganwa kwa Guy Botterill, byatumye Carl Tundo ahita anegukana iyi shampiyona ya Afurika mu gihe hasigaye isiganwa rimwe rizabera muri Afurika y’Epfo.

Urutonde rusange nyuma y’isiganwa ryose

1 Carl Tundo & Jessop Timothy (VW Polo) 01:29:42.8
2 Patel Karan & Khan Tauseef (Ford Fiesta) 01:29:57.2
3 Kimathi McRAE & Kioni Mwangi (Ford Fiesta) 01:40:17.2 01:40:17.2
4 Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N11) 01:50:40.1
5 Din Imtiaz & Alain Rukundo (Subaru Impreza N12) 01:51:24.0
6 Wahome Maxine & Ayuko Linet (Subaru impreza N10) 01:52:25.6
7 Nasser Yasi & Ali Katumba (Subaru Impreza GVB) 01:54:05.2
8 Jean Jean Giesen & Kevin Mujiji (Toyota Celica) 02:00:06.8
9 Kanangire N Christian & Karingirwa Regis (Subaru Impreza GC8) 02:03:37.2
10 Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Mitsubishi Lancer Evo10) 02:06:24.1

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude baje ku mwanya wa kane
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude baje ku mwanya wa kane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka