Rwanda Mountain Gorilla Rally igiye kuba ku nshuro ya 22

Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya "Rwanda Mountain Gorilla Rally" riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika rizaba kuva tariki ya 23 kugeza 25 Nzeri.

Ku munsi waryo wa mbere, ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, hazaba Super Stage saa Kumi kuri Kigali Convention Centre aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Mountain Gorilla Rally izerekeza mu Bugesera; Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, basiganwe Kamabuye na Gako.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 18, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Carl Tundo, rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu bya Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.

Ryitezwemo imodoka 26 ndetse ni isiganwa rizaba ririmo guhangana gukomeye cyane cyane kuba pilote bahatanira Shampiyona ya Afurika kandi bakomeye cyane bafite n’imodoka zikomeye.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 izaba yiganjemo imodoka zo mu bwoko bwa R5 zibica bigacika kuri ubu butaka bwa Afurika ndetse no hanze yabwo.

Birateganywa ko ku wa Gatanu ubwo irushanwa rizaba ritangiye, bazahagurukira kuri Convention Centre ahazaba hakorwa ibyo twakwita "Super Stage and Qualifying Stage". Rizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa Tatu za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka