Rukara Fazil na Hanani begukanye irushanwa rya Duathlon ryabereye i Kigali.

Rukara Fazil yanikiye Umuholandi mu irushanwa rya Duathlon ryari ribereye bwa mbere muri Kigali mu buryo bwagutse, naho mu bagore Uwineza Hanani yongera kuba uwa mbere

Iryo rushanwa risanzwe riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Triathlon ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 28, barimo abagabo 23 n’abakobwa 5, bahagurukiye ku muryango wa Stade Amahoro mu nzira bagombaga kuzenguruka mu bice bya Remera na Kimironko, bagasoreza nanone ku muryango wa Stade Amahoro.

Rukara Fazil wabaye uwa mbere mu bagabo
Rukara Fazil wabaye uwa mbere mu bagabo

Abaryitabiriye batangiranye n’igice cyo kwiruka intera y’ibirometero 5, bakurikizaho gutwara igare ibirometero 20, basoreza ku mukino wo kwiruka ibirometero 2,5.

Mu bagabo uwa mbere yabaye Rukara Fazil w’ikipe ya Kigali wakoresheje hose isaha imwe iminota itatu n’amasegonda icumi naho mu bakobwa Uwineza Hanani wari wegukanye irushanwa riheruka kubera Muhazi aza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 58

Hanani wagaragazaga umunaniro ubwo yari akihagera
Hanani wagaragazaga umunaniro ubwo yari akihagera

Uko bagiye bakurikirana.

Mu bagabo

1.Rukara Fazil 1h3’10’’

2.Marc Schut (1h04’)

3. Ngarukiyehafi Jean de Dieu (1h5’57")

Marc Schutz waje ku mwanya wa kabiri
Marc Schutz waje ku mwanya wa kabiri

Abakobwa

1.Uwineza Hanani (1h21’3")

2. Britney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30")

3.Tuyishime Alice (1h37’54")

Tuyishime Alice waje ku mwanya wa gatatu
Tuyishime Alice waje ku mwanya wa gatatu
Umunyamerikakazi Britney
Umunyamerikakazi Britney

Muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe na bamwe mu banyamahanga batuye muri Kigali barimo Abadage, Abaholandi, Abongereza n’Abanyamerika bamwe muri bo bavuze ko ari ubwa mbere bari bahatanye n’ubwo basanzwe bakora imyitozo y’igare no kwiruka, banavuga ko ubutaha bagiye kujya bitabira andi marushanwa y’uyu mukino.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda bwana Mbaraga Alexis, yashimye uburyo irushanwa ryagenze avuga ko kuba abazungu batangiye kwitabira bigiye kurushaho kumenyekanisha uyu mukino mu ruhando mpuzamahanga .

Ubusanzwe Duathlon ni igice cy’umukino wa Triathlon gikomatanya imikino ibiri gusiganwa ku maguru no gutwara igare, mu gihe iyo bakinnye Triathlon yo bayikina yose harimo gutwara igare, Koga, no gusiganwa ku maguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka